Entreprise Urwibutso yongeye gukura igihembo mu Budage

Entreprise Urwibutso izwi mu bikorwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi, yahawe igihembo cyitwa The new Era Award for Technology, Quality and Innovation kubera ikoranabuhanga mu guhanga udushya n’ubwiza bugaragara mu bikorwa bitandukanye byayo.

Iki gihembo cyatanzwe n’umuryango Association Other ways Management and Consulting i Frankfort mu Budage, tariki 26/03/2012 igitwaye abandi bagera kuri 29 bahatanaga.

Sina Gerard, umuyobozi wa Entreprise Urwibutso avuga ko yishimira kuba ibyo akora bishimwa ku ruhando mpuzamahanga, maze bagatahana ibihembo bitewe n’ibicuruzwa bakora ndetse bakanagurisha mu bihugu bitandukanye.

Sina avuga kandi ko Entreprise Urwibutso ihorana agashya buri mwaka, ibi bituma amahanga ashima ibikorwa by’iyi Entreprise ifite ikicaro mu murenge wa Bushoki, akarere ka Rulindo, intara y’Amajyaruguru.

Sina Gerard n'umugore we, Uwicyeza Olive bafite igihembo
Sina Gerard n’umugore we, Uwicyeza Olive bafite igihembo

Kugeza ubu Entreprise Urwibutso ifite ibicuruzwa birimo umutobe witwa agashya, urusenda rwitwa akabanga, inziga yitwa akarusho, biswi zitwa akarabo, yawurute yitwa akaryoshye n’ibindi, ndetse na divayi ikorwa mu mizabibu baherutse gushyira ahagaragara.

Muri 2006, Entreprise Urwibutso nabwo yakuye igihembo mu mujyi wa Frankfurt mu Budage. Uretse ibyo bihembo yakuye mu Bugade hari n’ibindi yakuye mu Busuwisi, mu Bwongereza, mu Bufaransa, muri Kenya n’ahandi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka