Cyahinda: Isoko rya Viro rigiye kwagurwa abacururizaga hasi basubizwe
Bamwe mu bacuruzi bacururiza mu isoko rya Viro riherereye mu Murenge wa Cyahinda Akarere ka Nyaruguru, cyane cyane abacururiza mu gice kidatwikiriye, baratangaza ko bashimishijwe no kuba iri soko rigiye kwagurwa, ku buryo nabo bizera ko bazabona aho bacururiza hatanyagirwa.
Aba bacuruzi bavuga ko ubusanzwe bajyaga bacururiza hasi haba ari mu gihe cy’izuba ibicuruzwa byabo bikuzuramo ivumbi, ndetse n’icyondo mu gihe cy’imvura.

Siborurema Michel ucuruza imyenda muri iri soko avuga ko ayirambika hasi nawe akayicara imbere. Kuba uyu mucuruzi acururiza imyenda ye hasi avuga ko hari igihe yandura ikabura abayigura, kandi ngo mu bihe by’imvura akaba adacuruza neza kubera guhora yanura yongera yanika.
Ati “jye ndaza nkadandika hano hasi, abakiriya banjye nabo bakaza bagacagura ariko nawe urabona ko ari ikibazo kuko ni mu ivumbi. Hari igihe imyenda yandura kubera umukungugu ugasanga abakiriya banze kuyigura, kandi na none iyo ari mu mvura ntiducuruza twirirwa twanika twanura tujya kugamisha. Iri soko rwose nibaryagura natwe tukabona aho ducururiza hasakaye, tuzajya ducuruza neza rwose”.

Bigirimana Simeon we acuruza imyaka ayisuka hasi ku ihema ubundi akajya apimira abaguzi be ayora kuri iryo hema. Avuga ko akenshi acuruza imyaka yivanze n’umukungugu kubera ko ari hasi ariko ngo isoko nirimara kwaguka imikorere izarushaho kuba myiza.
Ati “akenshi byivanga n’umukungugu kandi nta kundi twabigenza. Iyo imvura iguye bwo ni ibindi bindi, kuko ubwo urumva ni ukuyora dusubiza mu mifuka, yahituka tukongera tugasuka hasi gutyo gutyo. Nibamara kutwagurira isoko tuzacuruza neza”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Niyitegeka Fabien avuga ko akarere kahisemo kwagura iri soko rya Viro nyuma y’aho abarirema bagaragarije ko ari rito ugereranije n’umubare w’abarikoreramo ndetse n’abaturage barirema.
Uyu muyobozi asaba abacuruzi kuzakomeza kurikoreramo neza kandi bakazaharanira ko amasaha yo gukora ndetse n’iminsi byakwiyongera kugira ngo barusheho gutera imbere.
Ati “iri soko tugiye gutangira kuryagura, kuko mwatugaragarije ko ari rito kandi nibyo koko biragaragara. Turizera rero ko ikibazo cy’abantu banika hasi ugasanga ibicuruzwa byabo byuzuyemo umukungugu cyangwa se bagahora banura banika kubera imvura kigiye gukemuka. Nirimara kuzura rero, turabasaba kurikoreramo neza, ndetse nimunashaka mujye mukora buri munsi nta kibazo”.

Isoko rya Viro ni rimwe mu masoko manini yo mu karere ka Nyaruguru rikaba ari na mpuzamahanga kuko riremwa n’umubare munini w’abarundi. Uretse iri soko rya Viro rigiye kwagurwa, hagiye no kubakwa isoko rya Kabere riherereye mu murenge wa Ruheru, bikaba biteganyijwe ko aya yombi azaba yuzuye mu gihe cy’amezi 6.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|