CEPGL igiye gukora imihanda ihuza imijyi y’u Rwanda, u Burundi na Congo
Umuryango ugamije ubukungu bw’ibihugu bigize ibiyaga bigari CEPGL ubitewemo inkunga n’Umuryango w’ibihugu by’Iburayi EU urateganya gukora imihanda ihuza imipaka y’ibihugu bihuriye muri uyu muryango kugira ngo bishobore korohereza imihahirane y’ababituye.
Umunyamabanga wa CEPGL wungirije ushinzwe imiyoborere n’ubukungu, Madamu Liliane Gashumba, yabwiye Kigali Today ko kubaka iyi mihanda bizatangira kuwa mbere tariki ya 05/03/2013, bikazamara amezi 15 ubwo imihanda ifite uburebure bwa kilometero 36 ihuza imijyi yo mu bihugu bya CEPGL izaba yuzuye.
Iyi mihanda izakorwa irimo uzahuza umujyi wa Gisenyi na Goma ufite uburebure bwa kilometero 9, uhuza Kamembe na Bukavu ufite uburebure bwa kilometero 4 n’igice ndetse n’umuhanda uzahuza Bujumbura na Uvira ureshya na kilometero 22 nk’uko Madamu Liliane Gashumba abivuga.
Imishinga yo kubaka iyi mihanda biteganyijwe ko izarangira itwaye miliyoni 45 z’amafaranga akoreshwa ku mugabane w’Uburayi bita Euro, angana na miliyari 37 na miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda. Umushinga wo kubaka iyi mihanda wari waremejwe mu mwaka wa 2010.
Uyu Munyamabanga wa CEPGL ushinzwe imiyoborere n’ubukungu avuga ko iyi mihanda izafasha cyane abatuye ibi bihugu guhahirana kandi ngo CEPGL izakora ibishoboka byose imihanda ikorwe neza kandi vuba cyane cyane mu korohereza abakozi n’ibikoresho kwambuka imipaka hatabaye gukererwa no gusoreshwa kuko ari igikorwa cy’ibihugu bihuje umuryango.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|