Burera: Basabye ko inzoga yitwa “African Gin” yahagarikwa gucuruzwa mu Rwanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buratangaza ko hari gusuzumwa icyemezo gisaba ko inzoga izwi ku izina rya African Gin ikorerwa muri Uganda yahagarikwa gucuruzwa mu Rwanda kuko abayinywa ibasindisha bagata ubwenge bagateza umutekano muke.

African Gin yemewe gucuruzwa mu Rwanda kuko itanga imisoro kandi ikaba ifite ubuziranenge. Nyamara ngo hari amakuru ubuyobozi bw’akarere ka Burera bufite ahamya ko mu ducupa twa African Gin hari igihe hazamo kanyanga; nk’uko Zaraduhaye Joseph umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere abivuga.

Agira ati “…byamaze kugaragara mu makuru dufite ko rimwe na rimwe bashobora kuba bazipitara bagashyiramo kanyanga…ubwo rero tumaze kubona ayo makuru no kubona mu by’ukuri ukuntu bigenda byangiza abaturage bacu twasabye ko byasuzumwana ubushishozi kuburyo uwo musoro wavaho tugakomeza kubifata nkaho ari nka kanyanga cyangwa indi nzoga itemewe ku butaka bw’u Rwanda”.

Ibyo byifuzo ngo byagejejwe ku nama ngishwanama ku misoro n’amahoro ihuriyemo inzego z’umutekano n’abantu bo mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro n’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo bisuzumwe neza.

Bategereje icyemero kizaturuka ku nzego zibakuriye mu gihe zizaba zimaze kubiganiraho neza kugira ngo ihagarikwa ryo gucuruza African Gin rinyure mu mucyo; nk’uko Zaraduhaye abisobanura.

Abanyaburera bayise "Akaginga" kubera agacupa kamwe gasindisha cyane.
Abanyaburera bayise "Akaginga" kubera agacupa kamwe gasindisha cyane.

Inzoga ya African Gin, abaturage bo mu karere ka Burera bayihimbye “Akaginga” kubera ko iza mu gacupa gato ka mililitiro 100 kandi igasindisha cyane. Abaturage bakunze kuyinywa kuko ihendutse kurusha izindi nzoga, ako gacupa kagura amafaranga 200.

Abanywa iyo nzoga bavuga ko bayinywana ubwitonzi. Iyo unyweye uducupa tubiri umutwe utangira kuzengera. Bahamya ko ishobora kuba nayo ari kanyanga bakurikije uburyo abayisinze batangira kurwana.

Gucuruza kanyanga mu karere ka Burera byafatiwe ingamba zikakaye kuburyo abayicuruza bagabanutse. Abasigaye bayicuruza nabo bize amayeri yo kuyishyira mu ducupa tuvamo African Gin kuburyo umuntu atamenya niba ari kanyanga irimo kuko ifite ibara rimwe n’irya African Gin.

Kuba akarere ka Burera gafashe iya mbere mu gusaba ihagarikwa ry’inzoga ya African Gin mu Rwanda ni uko usanga muri ako karere ariho igaragara cyane, ikagira ingaruka mbi kubahatuye kandi ikaba ari naho inyura igana mu tundi turere kuko Burera ihana imbibi na Uganda aho ikorerwa.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ako kaginga bajye bakitondera bavangemo agasoda kandi bagasomere akanyama naho ubundi tuzababura imburagihe...........

jados yanditse ku itariki ya: 12-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka