Bugesera: Abagemura amata mu makusanyirizo barasabwa kuyafata neza

Aborozi bo mu mirenge ya Mayange, Ririma na Gashora mu karere ka Bugesera barasabwa gufata neza amata, nk’uko babihuguriwe kugira ngo umukamo wabo ukomeze ugire ubuziranenge kandi ukomeze ukundwe ku isoko.

Aba borozi nabo batangaza ko basubijwe ubwo begerezwaga ikusanyirizo ry’amata, kuko mbere ikusanyirizo ryo mu kagari ka Mbyo mu murenge wa Mayange ritaraza, umukamo wabo wabapfiraga ubusa kuko batabonaga aho bayagurisha, kandi kuyabika neza igihe kirekire bigorana.

Joselyne Mukashyaka , umukozi wo mu ikusanyirizo rya Mbyo, ushinzwe gupima amata, avuga ko abo borozi bagemura amata mu ikusanyirizo ry’amata bafashijwe gusobanukirwa uburyo bwo gutunganya amata y’inka zabo kugira ngo atangirika mbere y’uko bayagemura.

Ati: “Mbere y’uko tuyakira zimwe mu nshingano zanjye harimo no kwigisha aborozi uburyo bwo gufata amata neza kugira ngo bitabatera igihombo”.

Umwe mu baturage ugurira amata kuri iri kusanyirizo witwa Dansila Mukagasana, avuga ko impamvu ahitamo kugurira mu ikusanyirizo ari ukubera ko aba yizeye isuku yaho kuko usanga abayagurishiriza mu ngo zabo akenshi nta suku yizewe amata y’inka zabo aba afite.

Ati: “Gihamya y’ibyo ni uko ikusanyirizo ubwaryo riba ryarasabye abakamyi kugira isuku y’amata yabo, bityo abayagemura na bo bakaba bizeweho isuku kuko nabo baba barabikanguriwe”.

Gusa bamwe mu bacuruzi bifuza ko muri buri murenge haboneka ikusanyirizo, kuko abaturuka kure bayazana ku magare bakunda kugira ingaruka zo kwangirika kw’amata yabo kubera izuba, nk’uko umwe muri bo, Emmanuel Ntagengwa, abitangaza.

Ati: “Ikindi ni ukuba nta bikoresho tugira byo gupima amata mu gihe tugiye kuyagura mu borozi ngo tubashe kumenya ko ari mazima cyangwa ko umworozi yaba yavanze amata n’amazi kuko hari bamwe batari inyangamugayo babikora”.

Magingo aya iri kusanyirizo rifite ibikoresho bifite ubushobozi bwo kwakira amata angana na litilo 1500 Ku munsi, ryakira litilo zigera kuri 230.

Rigemura amata mu kigo cya gisirikare cya Gako (Rwanda Military Academy), no mu bandi bacuruzi batandukanye n’abatuye muri ako gace niho bagurira.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka