Banze kureka gucuruza agataro kuko ari ko kabatunze

Abakora ubucuruzi bw’agataro mu mujyi wa Muhanga baratangaza ko ibyemezo bafatiwe byo kudacururiza ku isoko rya Muhanga batazabireka kuko gucuruza agataro ari byo bibatunze.

Abo bacuruzi boherejwe mu isko rya Nyabisindu ariko banze kurijyamo ngo kuko nta bakiriya bahaba. Umwe muri aba bacuruzi witwa Uwimana Jeanne, avuga ko aba yaranguye kugirango yunguke atunge umuryango we. Yagize ati” Aho kwicwa n’inzara nzicwa n’inkoni”.

Yakomeje avuga ko atareka gucuruza agataro kuko ariko kamutunze. Kuri we asanga ubuyobozi bubarenganya kuko aho bacururiza hanze bagurirwa bikaba bigaragaza ko abacururiza mu isoko (ari nabo bahora basaba ko abo bantu bakurwa hanze yaryo) ngo batabasha guhaza isoko.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamabuye bwo buvuga ko butazihanganira akajagari nk’ako mu mujyi, ariko bakaba barimo kwiga neza uko byakorwa nta muturage uhutajwe.

Iyo utembereya mu mujyi wa Muhanga ugenda uhura n’abantu bikoreye ibicuruzwa by’ubwoko butandukanye (ibiribwa n’imyenda) bagenda bagurisha mu baturage batuye mu duce twa Gahogo, Kibirigi, Ruvumera n’ahandi.

Ku basanzwe batuye uyu mujyi, ibi ngo ni ubwa mbere byadutse bikaba bituruka ku kubuzwa gucururiza hanze y’isoko rya Muhanga ahubwo abo bacuruzi bakoherezwa mu isoko riri ahitwa i Nyabisindu.

Aho aba bacuruzi bagaragara ni ku muhanda uva kuri kaburimbo ujya ku isoko winjiriye ku nyubako yitwa LUMINA, mu muhanda wamabuye uri imbere ya BDC Muhanga, ku muhanda ugana kuri radio Huguka. Usanga aba bacuruzi batanditse ibicuruzwa byabo ari nako bafite ababacungira ko local defences ziza ngo biruke.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka