Bamwe mu bacuruzi ngo bahombywa n’ibihano bikomeye bahabwa

Hari abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kuba batarahuguwe bihagije ku ikoreshwa rya EBM bituma bahabwa ibihano bibahombywa.

Byavugiwe mu nama yahuje abikorera bo mu mujyi wa Kigali, kuri uwu wa gatatu tariki 13 Mutarama 2016, aho bibanze ku kwiga ku bihano bahabwa n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) iyo bakoresheje nabi akamashini gatanga inyemezabuguzi (EBM).

Barasaba kongera guhugurirwa imikorere ya EBM.
Barasaba kongera guhugurirwa imikorere ya EBM.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Ruzibiza Stephen, avuga ko icyabahuje ari ukugira ngo baganire ku bibazo bibangamiye abacuruzi.

Agira ati "Abacuruzi bavuga ko ibihano bahabwa ari binini ari yo mpamvu twahuye ngo turebe ukuntu twasaba RRA n’izindi nzego bireba, bibe byagabanywa ku buryo umuntu ahabwa igihano gihwanye n’ikosa yakoze.”

Akomeza avuga ko itegeko rishyiraho ibihano ririmo gukoreshwa ubu bagiye gusaba ko ryavugururwa kuko ngo babona hari benshi ribangamira.

Ibihano abacuruzi bahabwa iyo bakoresheje EBM nabi ngo ni amande ya miliyoni eshanu ku basoreshwa bato, miliyoni 10Frw ku bo hagati na miliyoni 20 ku basoreshwa banini buri uko bakoze ikosa kuri EBM, nk’uko babigaragarije muri iyi nama.

Bamwe mu bayobozi b'abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu bayobozi b’abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali.

Umwe muri aba bacuruzi, Rumongi Longin, yibanze ku ngaruka bagenzi be bahura nazo bitewe n’ibi bihano we abona ko bikabije.

Ati "Aya mafaranga baca abantu ni menshi cyane ku buryo biteza igihombo abacuruzi cyane cyane abasoreshwa bato kuko hari abo bizinesi zabo zihita zihagarara, ariko n’abandi bibasubiza inyuma mu mikorere yabo nubwo batafunga burundu."

Rumongi yongeraho ko akenshi bazira ubumenyi buke ku mikoreshereze ya EBM, kuko ngo nta gihe gihagije RRA yafashe cyo kubahugurira kuyikoresha neza.

Musoni Godefroid we avuga ko RRA yakagombye kubanza kureba ubwoko bw’ikosa igiye guhanira umucuruzi aho gufata ibintu muri rusange.

Umuyobozi wa PSF mu Rwanda avuga ko bagiye gusaba ko itegeko rishyiriraho ibihano abacuruzi ryavugururwa.
Umuyobozi wa PSF mu Rwanda avuga ko bagiye gusaba ko itegeko rishyiriraho ibihano abacuruzi ryavugururwa.

Ati "Bajye babanza bamenye gutandukanya kwibeshya n’uburiganya hanyuma umuntu ahanwe hakurikijwe uko ikosa yakoze ringana hatabayeho kumuca amafaranga atanatunze."

Nubwo binubira ibihano bahabwa, aba bacuruzi bose bemera ko EBM ibafitiye akamaro by’umwihariko n’igihugu muri rusage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birabije amafaranga bacantu nimenshi pe twaratinye

niyomugabo yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka