Bamwe mu bacuruzi bo mu mugi wa Kigali bahombejwe n’iyimurwa ry’amatagisi

Nyuma y’uko nta modoka itwara abagenzi n’imwe irangwa mu mujyi rwagati, abacuruzi bahakorera bo bararira ayo kwarika ko abaguzi babo bajyanye n’izo modoka none bakaba bakomeje guhomba.

Uruvunge rw’abantu babaga babisikana mu mujyi, aha cyane cyane ahegereye igorofa rya Rubangura, ntarwo wabona.

Kuri ubu usanga abacuruzi bakorera hafi aho ndetse no muri Quartier Commercial amaganya yabarenze kuko imodoka zazanaga abakiriya zitakiharangwa.

Abo bacuruzi bakaba batangarije KigaliToday ko abaguzi bagabanutse cyane, bakaba bafite n’impungenge ko bazafunga kubera guhomba.

Gift Shop, ni iduka riherereye mu igorofa ryo kwa Rubangura rikaba ricuruza ibifungurwa, ibikoresho byo mu rugo n’ibindi. Ubusanzwe iyo winjira mu iryo duka uhura n’abantu benshi babisikana bagura cyangwa bishyura. Ubwo KigaliToday yahageraga harimo abantu bane gusa.

Umucuruzi wayo yadutangarije ko benshi mu baguzi babo babaga ari abagenzi bategereje kujya mu ntara, abari muri gahunda zabo mu mujyi, abashoferi, abantu batashye n’abandi. None kuko nta tagisi (taxi) ikigera aho abantu basigaye bahahira aho begereye no hafi y’ingo zabo.

Yakomeje agira ati « nta mizero y’icyashara twakwiha, umuntu yirirwa yipfumbase bwakwira agataha. Kera twakoraga turi abantu barenga batandatu, ubu turi batatu, abakiriya haza umwe umwe. Turahangayitse cyane ! »

Ubu Gift Shop ifunga imiryango yayo saa tatu n’igice z’ijoro mu gihe yafungaga hafi saa sita.

Iki kibazo kandi cyatumye amaduka amwe namwe akorera mu igorofa ryo kwa Rubangura afashe icyemezo cyo gufunga burundu kubera kubura isoko. Ayo maduka arimo amasalons de coiffure, quincalleries, abacuruza telefoni n’ayandi.

Abacuruzi b’imyenda, inkweto n’amavuta yo kwisiga na bo bemeza ko bazasubira mu cyaro kubera ntacyo bakinjiza kuva amamodoka atwara abagenzi yose yimuwe.

Obed Basabose umwe mu bacuruzi b’imyenda y’abagore muri Meridian Shop yadusobanuriye ko ababaganaga babaga ari abagenzi bategereje amamodoka, abaza kugama imvura, yemwe n’abitemberera. Akaba yemeza ko kuri ubu bigoye kugirango umuntu ave iwe nta gahunda afite mu mujyi kubera ikibazo cy’amamodoka atakirangwa mu mujyi rwagati.

Yongeyeho ati « twese twifuza ko umujyi wacu utera imbere, ariko se umucyo wawo utuma abaturage baburara uvuze iki ? Nsanzwe ndangura imyenda inshuro imwe mu cyumweru, kuri ubu ni inshuro imwe mu kwezi, icyo gihombo ntikigereranywa.»

Mu gihe abacuruzi baganya, abashoferi ba taxi-moto na taxi-voiture bo ngo iki gikorwa bacyungukiyemo. Ibinezaneza ari byose, Alexis Ingabire, umushoferi wa taxi-voiture yadutangarije ko Leta yatekereje neza kwimurira ziriya modoka Nyabugogo.

Yagize ati “Umujyi urakeye, nta n’akavuyo kakiwurangwamo. Umugenzi kera yarahangayikaga ashakisha imodoka azenguruka agata igihe. None zose ziri ahantu hamwe nta gukererwa.”

Alexis yongeyeho ko mu bihe byahise, yicaraga amasaha arenga abiri nta mukiriya yari yabona, none kuri ubu mu isaha imwe gusa ashobora gutwara abagenzi barenga batatu. Bamwe muri abo bagenzi baba bashaka kujya Nyabugogo gutega imodoka zijya mu ntara, abandi baba badashoboye kujya kuzifatira aho zihagarara nko kuri Gereza 1930, n’izindi mpamvu zitandukanye.

Tubibutse ko hashize amezi arenga atandatu imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali zarimuriwe parikingi. Hashize icyumweru n’igice kandi hafashwe ikindi icyemezo cyo kumanurira n’izitwara abagenzi bajya mu ntara (express) muri Gare ya Nyabugogo.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka