Uru ruganda rugikora rwatangaga akazi ku bahaturiye, rukanagura umusaruro w’ibigori n’uw’ingano babaga bejeje, bikiyongeraho ko banaguraga ifu rukora batiriwe bakora ingendo zo kujya ku masoko.

Kuva rwafunga kubera igihombo rwagize, na n’ubu abaturage baracyibaza amaherezo y’aho bazakura inyunganizi nk’iyarwo yafashaga mu buzima bwa buri munsi ibaha amafaranga, nk’uko uwitwa Habinshuti Augustin w’imyaka 53 warukozemo abivuga.
Agira ati “Ubundi uruganda rwarakoraga pe! abakozi barwo n’abo hanze tukabona aho duhahira. Rwakoraga akawunga n’amavuta y’ibigwagari, rugakora na SOSOMA ku buryo abana n’abandi bose banywaga igikoma neza.”

Atanga ikigereranyo ko mu gihe nk’ubu akawunga k’ibiro 25 kagura hagati y’ibihumbi 10Frw na 11Frw, Maiserie iramutse yakoraga bashoboraga kuba bakabonera hagati y’ibihumbi 6Frw na 7Frw.
Ati “Kuva rwaharagarara ubuzima bwacu bwarahagaze. Nkanjye nakoragamo. Ninjye warubanjemo ariko kuva rwahagarara nta kantu nkibona. Icyo twasaba ni uko uruganda rwakongera gukora tukongera kubona akazi ndetse n’akawunga tukakagura kuri makeya.”
Tuyisingize Emmanuel, undi muturage nawe wari uturiye uru ruganda, avuga ko bakiri mu gihirahiro, kandi bahora bategereje niba rwazongera gufungurwa bakabona imirimo n’aho bagurisha umusaruro wabo.

Ati “Twumvise ko ruri mu maboko ya RDB kandi ko izaruha umushoramari akarugura ariko ibanje gukemura imyenda uru ruganda rwari rurimo.”
Aba baturage bavuga ko babwiwe ko ifungwa ryarwo ryatewe n’abayobozi bwagujije amafaranga yo kugura ariko akanyerezwa, ari nabyo byaruviriyemo igihombo.
Ngabo James umunyamabanga nshingabikorwa w’akarere ka Nyabihu, harimo n’imashini zihenze ziri kwangirika.
Ati “Twagumye kubibaza, twabibwiye inzego zidukuriye tubikorera ubuvugizi, nkeka yuko RDB hari icyo irimo kubikoraho.”
Amakuru aturuka muri RDB avuga ko komite igizwe na MINICOM, MINECOFIN na RDB ubu irimo gutegura isoko rizaba ryashyizwe ahagaragara bitarenze impera za Werurwe uyu mwaka. Abazaritsindira bakaba aribo bazarukoresha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|