Isoko rya Rwimiyaga rirema buri wa mbere wa buri cyumweru, ku bicuruzwa bisanzwe ndetse n’amatungo magufi, ihene n’intama.

Bamwe mu baturage bazana amatungo yabo kuyagurisha bahitamo kuyagurishiriza hanze y’isoko kubera gukwepa amahoro n’amafaranga y’isuku.
Niyonzima Gaspard kigalitoday yamusanze aciririkanya ihene ngo yashakaga kujya kubaga akayotsa.
Yemeza ko impamvu agurira hanze y’isoko abifitemo inyungu ubwe ndetse na nyir’itungo.
Ati “Itungo ryinjiye mu isoko ndiguzemo banca 500 y’amahoro kugira ngo risohoke. Uwo twariguze nawe yishyura 200 y’isuku. Urumva iyo nguriye hano twese nta n’umwe wishyura.”
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro buvuga ko ubucuruzi bukorerwa inyuma y’isoko butemewe.
Gapita Axel umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro,RRA, mu turere twa Nyagatare na Gatsibo avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko na none hari ingamba zo kugikemura.
Yemeza ko kubera abakozi bake ba RRA, ngo basinyanye amasezerano na kampanyi yitwa “Ngari” ishinzwe gukusanya amahoro mu masoko.
Gusa ngo na yo iracyafite abakozi bake ariko ngo mu minsi iri imbere yabemereye kubongera kugera ku rwego rw’Akagari ku buryo nta bantu bazongera kunyereza amahoro.
“Twumvikanye na kampanyi “Ngari” kandi batwemereye kongera abakozi kugera ku kagari. Umunsi w’isoko ngo bazajya bajyayo ari benshi bahashye abakwepa amahoro, uzafatwa azajya atanga amande yagenwe na Njyanama.”
Ba nyiri amatungo Kigalitoday, yasanze bacururiza inyuma y’isoko banze kugira icyo bayitangariza.
Abagejeje amatungo yabo mu isoko imbere bakemeza ko abagurishiriza inyuma babiterwa no kutagira ibyangombwa byemeza ko amatungo ari ayabo koko, gitangwa n’Akagari bororeramo.
Hari ariko n’abakeka ko amatungo aba yibwe akenshi ari yo agurishirizwa ahantu nk’aha kuko abayibye baba batinya kuyageza mu isoko kuko ho byoroshye kuyafata.
Ohereza igitekerezo
|