Abanyarwanda bajyana amazi mu Mujyi wa Goma bavuga ko amazi y’u Rwanda akundwa cyane kubera ubwiza bwayo, bakavuga ko anyobwa cyane kurusha akorerwa mu nganda.

Hategekimana Theoneste, uvoma amazi akajya kuyacururiza i Goma avuga ko abimazemo igihe gito ariko bimwinjiriza cyane kuko ajyana nibura amajerekani 30 ku munsi, akavuga ko abacuruza amazi y’inganda batangiye kugwa mu bihombo.
Agira ati “Ubu batangiye kudushyira mu mashyirahamwe no kutwishyuza ku ruhande rwa Kongo kubera uburyo twinjiza cyane, abacuruza amazi yo mu nganda badutangiye ikirego ko batakigurirwa.”
Abajyana amazi y’u Rwanda muri Goma bavuga ko ay’aho adakundwa kuko ari amazi y’ikiyaga cya Kivu kandi aba arimo umunyu mwinshi ntamare inyota ahubwo agatera ibicurane, bigatuma amazi y’u Rwanda akundwa kuko uretse kubamara inyota anasa neza.
Kubera uburyo Abanyekongo bakunda amazi y’u Rwanda ngo uyajyanye ntabura isoko ahubwo barayarwanira. Ndengeyumuremyi Paul yahisemo kureka kujyana amata kuko amazi amwungura cyane kandi akunzwe.

Ati “Iyo ntambutse abenshi bambaza niba amazi nikoreye ari ayo mu Rwanda, nkabemerera ariko mfite uwo nyashyiriye, bambaza igiciro nkababwira ko ari amafaranga igihumbi y’u Rwanda ariko bahita bambwira ngo banyungure bampe 1200.”
Nubwo ijerekani y’amazi igurwa amafaranga i Goma, Kagabo Michel, uvomesha ku mupaka muto mu Rwanda, avuga ko igiciro cyemewe ku ijerekani mu Rwanda kitarenza amafaranga 20, ariko ngo ntibakundaga kuyagira.
Agira ati “WASAC ntiduha amazi buri gihe ariko iyo yaje, metero cube icumi (10 000 Litiro) zirimo ijerekani 500, ubu ziracuruzwa kuko abakiriya baba bahari.”
Abanyekongo bacuruza amazi y’u Rwanda bashinze inzu ziyacuruza mu Mujyi wa Goma ndetse bayakonjesha batayatetse ubundi bakayacuruza kandi aragurwa cyane.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Erege Imana yarabivuze ko igihe kizagera tukagaburira amahanga, nibavome ahubwo nabandi baze bavoma, ntamushiha.
IBYO NI IBIKI? muri congo ntamazi bakigira se cg ni ukwikundira ay’i WACU?
mwibashuka gukora business y’amazi mu Rwanda, ubu mwiyibagije WASAC(ELECTOROGAZ) keretse niba bazacuruza ay’imvura igwa kubutaka bw’Rwanda
Iyo za congo se nta mazi abayo?
amazi ni isoko y’ubuzima, ndumva ari business pe.