Amafaranga yinjizwa n’ikawa ashohora kuziyongeraho 50% uyu mwaka

Amafaranga aturuka ku musaruro w’ikawa ashobora kuziyongeraho 50% muri uyu mwaka wa 2012 kubera ko umusaruro wabaye mwiza bitewe n’ibihe by’imvura byabaye byiza, bigatuma ubwiza bwa kawa burushaho kuba bwiza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 15/03/2012, Robinda Uwera ushinzwe amasoko mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ibijya hanze bituruka ku buhinzi (NAEB), yatangaje ko hari amasoko mashya u Rwanda rugenda rubona.

Ati: “Muri uyu waka wa 2012 turimo kubona amasoko mashya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu bindi bihugu byo mu majyaruguru y’isi. No mu Bushinwa hari abandi bantu batwizeza ko bazatugurira muri iyi sizeni”.

NAEB itangaza ko umusaruro w’ikawa ushobora kuzagera kuri toni 24.000 muri uyu mwaka bitewe n’imvura yaguye neza mu kwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu isarura ritangiye.

Nubwo u Rwanda rweza ikawa nkeya ugereranyije n’ibihugu nka Uganda iza ku mwanya wa mbere muri aka karere, ruzwiho kugira ikawa y’umwimerere nka Arabica ikunzwe cyane ku masoko yo muri Amerika, u Burayi, u Buyapani na Koreya y’Amajyepfo.

Umwaka ushize u Rwanda rwabashije gukura miliyoni 76 z’amadolari y’Amerika mu ikawa avuye kuri miliyoni 56 zabonetse muri 2010. Ikawa ni kimwe mu byinjirira u Rwanda amafaranga menshi, birimo ubukerarugendo, amabuye y’agaciro n’icyayi.

Imibare ya NAEB igaragaza ko ikilo cy’ikawa cyaguraga amadolari 5.60 umwaka ushize, ariko byitezweko muri uyu mwaka igiciro kizagabanuka kubera ihungabana ry’ubukungu. Kuri iki gihe kiragura amadolari 4.10.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka