Airtel igiye kwifashisha umuhanzi King James mu kwagura ubucuruzi bwayo

Sosiyete y’itumanaho Airtel ikorera mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’umuhanzi King James kuri uyu wa gatatu tariki 03/10/2012, kugira ngo ayibere umu-ambasaderi wo kuyimenyekanisha ku bakunzi be. King James asanzwe akorana na sosiyete Bralirwa ikora ibinyobwa.

Amasosiyete akomeye mu gihugu arifuza gukoresha abantu bazwi cyane mu Rwanda, kugira ngo bayamenyekanishe ku bakunzi babo, akaba ari yo mpamvu Airtel nka sosiyete ikiri nshya mu Rwanda yifuza ko King James azajya aririmba cyangwa agaragara ku byapa ayamamaza.

“Turifuza ko King James nk’umuntu ufite abakunzi benshi mu Rwanda, yabatumenyekanishaho, tukaba twiteze umusaruro mwinshi mu gihe kingana n’umwaka tuzamarana nawe”; nk’uko uhagarariye Airtel mu Rwanda, Marcellin Paluku yatangarije abanyamakuru.

Manager wa Airtel na King James.
Manager wa Airtel na King James.

Gukoresha abantu bazwi cyane ni uburyo ibigo cyangwa za sosiyete z’ubucuruzi bikoresha mu gukora ubukangurambaga no kumenyekanisha byihuse ibikorwa byazo.

King James avuga ko gukorera ibigo bitandukanye nka Bralirwa na Airtel ntacyo bimutwaye, kuko byombi atari ibigo by’itumanaho, ariko yasabwe kureka kugira icyo yakorera MTN na Tigo.

Abayobozi ba Airtel bagize ibanga ry’amafaranga bazajya bamuha.

Iyi sosiyete ya Airtel yatangiye gukorera mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka, ivuga ko izacuruza ibikoresho by’itumanaho ndetse n’itumanaho ubwaryo, mu buryo bufite ireme, kandi ku giciro kinogeye abaturage bose.

Ivuga kandi ko izakomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu (corporate social responsibility).

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Airtel muratubeshya nta network mugira. Muduhejeje mu batubeshya Mtn na tigo. Nimuduhe iminara tubateze imbere namwe mubone abakiriya .

Piipi yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka