Abikorera bo mu karere ka Huye babaye aba mbere mu kwesa imihigo mu ntara y’Amajyepfo

Abikorera bo mu Karere ka Huye barushije abandi bo mu ntara y’Amajyepfo kwitwara neza mu kwesa imihigo bahize mu mezi atandatu ashize.

Ibi byagaragajwe mu gikorwa cyo guhigura imihigo ndetse no guhiga indi, abikorera bo mu Turere two mu Ntara y’amajyepfo, bagiriye i Huye tariki 10 Ukwakira 2012.

Karorero Christophe, uhagarariye abikorera mu Karere ka Huye, yavuze ko ibanga ryo guhiga abandi ari uko bitaye ku mihigo bari bahize bakayishyira mu bikorwa, ndetse bakanabika neza inyandiko zibigaragaza.

Muri rusange, imihigo y’abikorera mu Turere twose two mu Majyepfo yari ishingiye ku guteza imbere ishoramari, gutegurira abikorera ingendoshuri, gukangurira abikorera kwishyira mu mashyirahamwe, gusura no kugira inama abikorera, kugira inama n’abanyamuryango, gutanga amahugurwa ku bikorera, gufasha abatishoboye. Kandi n’imishyashya yahizwe uyu munsi ni ho ishingiye.

Akarere ka Huye rero kahize utundi n’amanota 90.1%, gakurikirwa n’aka Kamonyi, hataho aka Muhanga, hanyuma Nyanza, Gisagara, Nyaruguru, Ruhango, hanyuma Nyamagabe n’amanota 51,8.

Uretse imihigo y’Uturere, abikorera bo mu Ntara y’amajyepfo muri rusange bishimiye ko babashije kwegeranya hafi icya kabiri cya miliyari y’amafaranga agenewe ikigega Agaciro Development Fund, kuko ayo begeranyije ari 493,073,718.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo, Madamu Izabiriza Jeanne wari witabiriye ibi birori, yashimiye abikorera bo mu Ntara y’amajyepfo kuba baratekereje kuzajya bagira imihigo, kuko ari inzira nziza yo kugera kuri byinshi.

Na none ariko, yibukije abikorera ko bagomba gutekereza ku gushingana ibicuruzwa byabo, bakanashyiraho uburyo buhamye bwo kwirinda abajura cyane cyane babonesha aho bakorera kuko abajura batinya ahabona.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka