Abanyenganda bo mu Rwanda barafashwa kugurisha ibyo bakora ku isoko rya Uganda

Abafite inganda mu Rwanda zikora ibicyenerwa mu buzima bwa buri munsi bagiye kujya bahuzwa n’abacuruzi bo mu gihugu cya Uganda mu rwego rwo gufasha ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda kugera ku isoko ryo mu karere.

Iyi gahunda yatangijwe na komapanyi yitwa Traidlinks ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) nyuma y’igerageza rya bimwe mu bikorerwa mu Rwanda byajyanywe ku isoko ryo muri Uganda bigakundwa; nk’uko bitangazwa na Eusebe Muhikira, ukuriye igice cy’ubucuruzi n’inganda muri RDB.

Muhikira avuga ko mbere wasangaga abacuruzi bo mu Rwanda bavuga ko nta tandukaniro riba hagati y’ibikorerwa muri Uganda no mu Rwanda. Ati: “Hari abitinyaga ko baba bakora bimwe n’ibyo muri Uganda, duhitamo kuzana inzobere zo muri Traidlinks ngo zibidufashemo”.

Muhikira avuga ko ku ikubitiro izo nzobere zegereye inganda 40 bakazisaba bimwe mu bicuruzwa zikora, bakajya kubimurika ku isoko rya Uganda, abacuruzi baho bakabikunda bakabasaba ko babahuza n’izo nganda.

Kuri uyu wa kane tariki 10/05/2012 habaye amasezerano y’ubwumvikane ku nganda 10 zemeye kugeza ibicuruzwa byazo ku bacuruzi bo muri Uganda mu gihe izindi ebyiri zo zasabye kubanza zikitegura.

Abajijwe ku kibazo cyo gushobora guhaza isoko ryo mu Rwanda n’iryo hanze yarwo, Muhikira yasubije ko bakanguriye abo bacuruzi gushoramo imari ihagije ndetse bakanakora ibicuruzwa byujuje ibisabwa.

Muhikira yizera ko icyi cyiciro cya mbere gitangiye nicyimara kumenyera isoko kizagena ahazaza h’abacuruzi bo mu Rwanda, kandi nabo abasaba kubigiramo uruhare.

Aya masezerano ya mbere asinywe yiswe Sales Mission, asinywe n’ibigo birimo Entreprise Urwibutso, Trust Industries, Sosoma, Cotraco n’Inyange.

Traidlinks ni umuryango utegamiye kuri Leta kandi udaharanira inyungu, ukorera mu gihugu cya Uganda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka