Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 3 Werurwe 2016, bwakozwe n’ikigo Access to Finance Rwanda (AFR) ku bufatanye na Minisiteri y’imari n’igenamigambi na Banki nkuru y’igihugu, bugamije kugaragaza imikoreshereze y’amafaranga no kugaragaza uburyo Abanyarwanda bitabira kugana ibigo by’imari.
Muri ubu bushakashatsi hagaragajwe ko mu mwaka wa 2008, Abanyarwanda bitabiraga ibigo by’Imari banganaga na 52%, ariko muri 2016 bakaba bariyongereye aho bageze kuri 89%.
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi wari witabiriye uyu muhango yagaragaje ko iyi ntambwe yatewe mu kwitabira kugana ibigo by’imari mu Banyarwanda, itanga icyizere cy’uko guverinoma izagera ku ntego yayo yo kugera ku gipimo cya 90% mu cyerekezo yihaye cya 2020.
Yagize ati “Kuba 89% by’Abanyarwanda, bangana na miliyoni eshanu n’ibihumbi 200 bakoresha ibigo by’imari, ni intambwe ishimishije kandi igana ku iterambere twifuza kugeraho, nkaba nizera ko uru rugendo ruzatugeza ku iterambere ndetse n’ubukungu birambye”.
Minisitiri Murekezi yaboneyeho gushimira Abanyarwanda ku bw’iyi ntambwe bamaze gutera mu kugana ibigo by’imari, abashimira n’uburyo bitabira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugura, kubitsa no kubikuza, aboneraho kandi no gukangurira ibigo by’imari kurushaho kwegera abanyarwanda bibakangurira kurushaho kubigana.
Nubwo bigaragara ko Abanyarwanda bitabiriye kugana ibigo by’imari, ubu bushakashatsi buragaragaza ko abagana ama banki bakiri bake ugeranyije n’abajya mu bigo by’imari icirirtse n’abifashisha ubundi buryo mu kubika no gucunga amafaranga yabo, aho abenshi bakoresha ibimina Umurenge SACCO n’ibigo by’itumanaho .
Biterwa n’uko amabanki menshi yigumira mu mijyi ntagere mu byaro, Abanyarwanda bagahitamo gucungira amafaranga yabo mu bimina, Umurenge SACCO no guhanahana amafaranga bakoresheje konti z’imirongo y’ibigo by’itumanaho nka Mobile Money,Tigo Cash na Aitel kubera ko ari byo bibegereye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nuko bimwe muribyo bitwambura nawe ibaze ubikije amafranga yawe wajya kuyabikuza ngo ntayo bafite so what wrong with that?!