Aba bamotari bavuga ko baterwa impungenge n’uko iyo bakoze amakosa bafatirwa moto zabo kandi ahanini arizo zibatunze zikanatunga n’imiryango yabo. Bavuga ko kenshi iyo bafatiriwe moto banasabwa amande, bakavuga ko bigoye cyane ko bakwishyura amande baba bandikiwe kandi ikibabyarira amafaranga baba batagifite.
Bavuga ko abenshi mu bakoresha izi moto baba bazitanzeho ingwate mu mabanki ku buryo kuzamburwa ari igihano kirenze kitagakwiye kuba mu bihano polisi itanga.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abamotari mu Rwanda (STRAMORWA), Nzitubwayo Evode avuga ko kuri ubu bari gukorana imishyikirano na polisi y’igihugu kugira ngo iki kibazo kijye mu buryo nk’uko abamotari babyifuza.
Avuga ko ishyirahamwe ryabo ariryo rigiye kujya ryicungira umutekano wabo ndetse bakanakorana na polisi kugira ngo gufata moto no kuzirekura bijye mu nshingano zabo ariko ibi byose bizagerwaho ari uko bamaze kubona ko urwego rw’umutekano rwabo rumaze gukomera no gukorera mu kuri.
Ibi ngo bizatuma ikibazo cy’umutekano muke waterwaga n’abamotari kigabanuka kandi n’ibibazo bagiraga babyikemurire ubwabo.
Kuri ubu abamotari mu gihugu bafite gahunda yo kuzamurana bashyira hamwe kugira ngo bubake umuturirwa bazajya bakoreramo ndetse babashe no kuwubyaza umusaruro. Icyicaro cya sramorwa ku rwego rw’igihugu kigiye gushyirwa mu mujyi wa Muhanga.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|