Uyu musoro wa 15% ufatirwa ku mwubatsi waguze ibikoresho by’ubwubatsi ku mucuruzi udafite icyemezo cy’umucuruzi kizwi (TIN) nawe akayishyura (RRA), nk’uko byatangajwe na Alfred Ndihokubwayo ushinzwe abasora bato n’abaciriritse.
Yagize ati "Ubundi ntibabimenyaga ko umusoro wo gufatira wa 15% wishyurwa n’uwo umwubatsi yaguze nawe ibikoresho by’ubwubatsi. Aba agomba kumufatira ayo 15% nawe akazayishyura. Bivuze ko uwo musoro wishyurwa n’uwo baguze".
Yatanze urugero rwa bimwe mu bikoresho abubatsi bagura birimo imicanga, amabuye yo kubaka, aho usanga abenshi mu babicuruza baba batanditse mu gitabo cy’ubucuruzi.

Abakora mu by’ubwubatsi nabo bemeza ko bamaze gusobanukirwa n’iryo tegeko kandi bagashimira RRA ko yabafashije gukangurira abacuruza ibyo bikoresho kwiyandikisha mu gitabo cy’ubucuruzi, nk’uko byatangajwe na James Bizimana ufite sosiyete y’ubwubatsi.
Ati "Mbere ntitwabyumvaga ariko batubwiye ko ariya 15% tugomba kuyafatira uwo twaguze nawe ibikoresho kandi RRA yaradufashije mu gukangurira abo bacuruzi kwiyandikisha."
Aba bubatsi nibo basabye RRA kugirana ibiganiro, kugira ngo babasobanurire uko imisoro itandukanye ikoreshwa. Ibi biganiro bikaba bisanzwe bihabwa abacuruzi batandukanye bakorera mu bice bitandukanye by’ubucuruzi.
RRA yemeza ko ubwubatsi ari igice gikomeye k’igihugu, kuko bwinjiza amafaranga arenga 30% aturuka mu misoro iki kigo cyakira buri mwaka.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|