Abakongomani batuye Rusizi barishimira umutekano bafite

Abakongomani batuye mu Karere ka Rusizi bakorera ubucuruzi mu Rwanda baravuga ko bishimira umutekano bafite utuma bakora akazi kabo neza.

Babitangaje kuri uyu wa mbere tariki 4 Mata 2016, mu nama bagiranye bareba uko ibikorwa byabo bakorera mu Rwanda bigenda. Barebaga kandi n’uburyo bafatwa n’abandi Banyarwanda bakorana n’umutekano bafite mu Rwanda.

Muri Rusizi hari Abakongomnani bakora ubucuruzi bagera kuri 500.
Muri Rusizi hari Abakongomnani bakora ubucuruzi bagera kuri 500.

Aba bacongomani bakora ubucuruzi butandukanye muri uyu mujyi burimo kudoda imyenda, ubucuruzi bwambukiranya imipaka no gutwara amakamyo.

Basobanura ko mu ibihe byashize batiyumviraga ukuntu bakorana kuko , ibihugu byo mu biyaga bigari byagiye birangwa n’amakimbirane, ku buryo gukorera mu gihugu kitari icyawe byari bigoye bitewe no kutumvikana kwa hato nahato bibiba inzangano mu baturage.

Gusa kuri ubu isura y’umwuka mubi ibi bihugu byari bifitanye wagiye ihinduka ku buryo abaturage babyo bagiye bumvikana, ku buryo ntawishisha mugenzi we, nk’uko Paluku Muhirwa yabitangaje.

Kubera umutekano wo mu Rwanda, ngo ibikorwa byabo bigenda neza.
Kubera umutekano wo mu Rwanda, ngo ibikorwa byabo bigenda neza.

Yagize ati “Kera nta muntu wiyumvagamo ko yakorera mu Rwanda. Twari tuzi ko Abanyarwanda ari abagome, ku buryo n’abana bacu bakuranaga iyo ngengabitekerezo. Ariko kuri ubu iyo batubonye twambuka imipaka imirimo yose tukayikorera mu Rwanda barumirwa.”

Akomeza avuga ko ibintu byahindutse aho bashimira ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bugira uruhare mu guhuza abaturage, ari nabyo byatuye batinyuka kwiyumvamo Abanyarwanda ubu bamaze imyaka itari micye bakora ibikorwa byabo kandi mu mutekano ntawe ubakoraho.

Nubwo bashima ariko bagarutse ku mbogamizi bagihura nazo zirimo amande bakwa ku mupaka iyo batinze kwishyurwa VISA, bagasaba inzego bireba kuba zagabanya amafaranga kuko ibihumbi 500Frw y’amande bacibwa ari menshi cyane.

Abakongomani bakora ubucuruzi mu karere ka Rusizi bagera muri 500 bibumbiye mu ishyirahamwe ACORERWA (Association des Congolais Residant au Rwanda).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka