Abaguzi barashishikarizwa kwaka inyemeza buguzi ya EBM

Abaguzi b’ibicuruzwa n’ababigurisha barasabwa kwaka no gutanga inyemezabuguzi itangwa n’imashini y’ikoranabuhanga ya EBM, kugira ngo uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu rugaragare.

Babisabwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) ubwo bahembaga abatsinze muri tombora ya (EBM), mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa gatanu tariki 17 Werurwe 2016.

Abaturage barasabwa kujya baka inyemezabuguzi ya EBM.
Abaturage barasabwa kujya baka inyemezabuguzi ya EBM.

Iki gikorwa kigamije gushishikariza abaguzi kwaka inyemeza buguzi kugira ngo umusoro ku inyongeragaciro (TVA) wiyongere kuko utawutanze aba ahombya igihugu, Mbera Emmy umuhuzabikorwa w’umushinga (EBM) muri RRA yabitangaje.

Yagize ati “Mu igihe uguze ikintu ntiwake inyemezabuguzi ntagihamya yemeza ko wamusoro ku inyongeragaciro ucibwa abacuruzi ku wageze mu isanduku ya Leta, kubera ko igihe cyose watse inyemezabuguzi haba hari icyizere ntagushidikanya ko wamusoro wageze muri Leta.”

Bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuga ko bamaze kumenyera umuco wo kwaka inyemezabuguzi, mu gihe abandi bavuga ko batarabisobanukirwa.

Francine Nyiransabimana avuga ko kwaka inyemezabuguzibimaze kuba umuco kubera kwirinda ingaruka bashobora guhura nazo.

Ati “Ibisigaye byarabaye nk’umuco kuko hari igihe ugenda ugahura n’abantu bafite imodoka niba ari Rwanda Revenue simbizi bakakubaza bati uwo muceri uwuguriye he? Ati nywuguriye mu mangazini aya nana bakakubaza bati fagitiri irihe wayibura bakaba bawukwambura hari nabo bawutwaye.”

Uwase Claudine we avuga ko iyo bagiye kugura ibicuruzwa nta fagitiri bajya baka, kuko ngo babona atari ngombwa bitewe n’uko batari basobanukiwe akamaro kabyo. Ariko yongeraho ko aho babimenyeye bagiye kujya bayaka.

Abasabwa kugura imashini za EBM no kuzikoresha ni abanditse ku umusoro ku inyongeragaciro bafite igicuruzo cya miliyoni 20Frw ku umwaka. Ku basabwa gukoresha imashini za EBM bamaze kugera ku ikigereranyo cya 85% y’abayitunga n’abayikoresha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka