Abagore bakora ubucukuzi ku kirombe cya Gisizi, mu kagari ka Kirwa, umurenge wa Kayenzi, ho mu Karere ka Kamonyi, batangaza ko kwinjira mu mirimo y’ubucukuzi byabarinze gusaba ibyo bakeneye kuko bakuramo umushahara ubafasha mu iterambere ryabo n’iry’ingo za bo.

Nyirantambara Alphonsine w’imyaka 21, amaze umwaka akora mu bucukuzi bwa Coltan. Avuga ko mbere yo kujya muri aka kazi yabonaga abandi bakobwa bafite imyambaro y’agaciro akayifuza.
Ati « Nabonaga abandi bakora bakabona amafaranga maze nanjye mpitamo kuza none maze kugura inka n’ingurube kandi ndihira umuryango wanjye ubwisungane mu kwivuza».
Uwimana Sandrine, umugore ufite umugabo n’umwana, atangaza ko yahisemo kujya mu bucukuzi kugira ngo afashe umugabo we gutunga urugo kuko yabonaga kuruhahira wenyine bitamworoheye. Ngo akorera amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 ku kwezi akamufasha gukenura urugo rwe. Ati «Aka kazi turagakunda kuko kadukemurira ibibazo ».
Aba bagore barasaba abandi bagore kudatinya gukora akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko ngo katavunanye kandi gatanga amafaranga.
Mu gihe abagabo bajya mu mwobo bagakurikirana ahari amabuye bakayacukurana n’umucanga, abagore bakora akazi ko gupakira umucanga uvanze n’amabuye bakawutera ku ngazi, aho ukurwa ujyanwa kuyungururwa.
Niyigena Felix, ukuriye abacukuzi b’isosiyeti yitwa KAMICO ikorera mu Murenge wa Kayenzi, ahamya ko abagore babafasha cyane kuko icyivi cyabo cyunganira icy’abagabo.
Avuga ko imirimo y’ubucukuzi igitangira mu Murenge wa Kayenzi yagaragaragamo abagore bake, ariko ubu bamaze kugera kuri 25 mu bacukuzi 80 bakorera ku kirombe cya Gisizi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ntabwo gusabiriza ari umuco nyarwanda rwose noneho byagera ku bari n’abategarugori ugasanga gusaba ari umwanda, aba bagiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahisemo neza