Abagore bakomeje gushishikarizwa gukoresha imbaraga bafite muri sosiyete

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bufatanije n’itorero UCKG (The Universal Church of the kingdom of GOD)bahurije hamwe abadamu barenga 400 ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo kubashimira no kubatera akanyabugabo mu bikorwa biyemeje birimo kwihangira imirimo bakava mu bukene.

Kuri benshi bagiye baganiriza abo badamu, harimo umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Solange Mukasonga, washimiye umuhate n’ubwitange abagore b’u Rwanda bakomeje kugaragaza mu bikorwa byabo.

Mukasonga ati “Muri intwari mukomereze aho ,turashimira ubuyobozi bwa UCKG n’abandi bose batekereza icyateza imbere umudamu”.

Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange, yashimye intambwe abagore bakomeje gutera mu kwiteza imbere.
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange, yashimye intambwe abagore bakomeje gutera mu kwiteza imbere.

Ku ruhande rwa RDB yari ihagarariwe na Apollo Munanura ushinzwe iterambere ry’imishinga yasobanuriye abari aho ko kwitinyuka mu mishinga ari bimwe mu bishobora gufasha umuntu kuba rwiyemezamirimo nk’abandi kandi ibi ni ibya buri wese.

Abahagarariye ibigo nka SONARWA na FINA Bank bo bavuze ko biteguye kandi bategereje ababagana ngo baganire uko bateza imbere ibikorwa bihangiye, harimo inkunga y’ibitekerezo n’inguzanyo.

Uyu munsi wiswe ‘Women’s Empowement’ wabaye tariki 06/07/2013 waranzwe no kwishima, gusabana no kungurana ibitekerezo hagati y’abadamu baba abari mu nzego nkuru z’igihugu, ba rwiyemezamirimo ndetse n’ibyamamare nka Kankwanzi wo mu mukino wo kuri radiyo witwa URUNANA.

Abitabiriye ibiganiro basobanuriwe amateka y'Umunyafurikakazi ufatwa nk'ikitegererezo witwa Khaja.
Abitabiriye ibiganiro basobanuriwe amateka y’Umunyafurikakazi ufatwa nk’ikitegererezo witwa Khaja.

Umwe mu bayobozi b’umurenge wa Nyamirambo nawe yahamagariye abadamu kwegera ubuyobozi b’umurenge bukabatera inkunga kuko ngo mu mihigo y’umwaka ushize umurenge wasaguye amafaranga miliyoni 25 yari agenewe gufasha abagore kwiteza imbere.

Igitekerezo cyo guhuriza abagore hamwe mu biganiro byiswe “Women’s empowerment” cyaturutse ku itorero UCKG rifite icyicaro gikuru muri Brazil, rikaba rifite n’insengero mu Rwanda zirimo ururi i Nyamirambo ahahoze herekanirwa film hanzwi nka Cine Silver.

Pastor wa UCKG mu Rwanda,Ezekiel, ageza ijambo ku bitabiriye ibiganiro ‘Women's Empowement'.
Pastor wa UCKG mu Rwanda,Ezekiel, ageza ijambo ku bitabiriye ibiganiro ‘Women’s Empowement’.

Itsinda ry’abasore babyina bakanasetsa ryitwa ‘The Doers’ niryo ryasusurukije uwo munsi wa ‘Women’s empowement’.

Kanyarwanda Alain-Patrick

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA IHE UMUGISHA IRITORERO UNIVERSAL CHURCH....

supernova yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka