Abagore 730 bacururizaga mu muhanda bagiye gukora ubucuruzi bwemewe

Abagore 730 bacururizaga mu muhanda mu Mujyi wa Kigali biyemeje kuva mu muhanda bagakora ubucuruzi bw’umwuga.

Ibi babyiyemeje ku wa gatatu tariki ya 29 Mata 2015 mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo kubaremera babaha igishoro cyose hamwe kingana na miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda azaba yageze kuri konti zabo mu byumweru bibiri, akazabafasha gutangiza ubucuruzi bw’umwuga.

Abagore bahawe igishoro biyemeje guca ukubiri n'ubucuruzi butemewe.
Abagore bahawe igishoro biyemeje guca ukubiri n’ubucuruzi butemewe.

Abagore bazahabwa iki gishoro bibumbiye mu makoperative 44 yiyemeje gukora ubucuruzi butandukanye yose akorera mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali aritwo Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Mukasine Beatrice, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore, yasobanuye ko intego nyamukuru y’iki gikorwa ari ugufasha umugore wahawe ijambo gukomeza gutera imbere akora ubucuruzi bw’umwuga areka ubwo mu kajagari butemewe n’amategeko nk’ubwo bari basanzwe bakora.

Yagize ati “Dushimire ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwaduhaye ijambo...Natwe aya mahirwe tugomba kuyabyaza umusaruro ku buryo abandi bagore bagenzi bacu nabo iyi nkunga izabageraho”.

Minisitiri Gasinzigwa yasabye abagore bahawe igishoro kutazapfusha ubusa amahirwe bahabwa.
Minisitiri Gasinzigwa yasabye abagore bahawe igishoro kutazapfusha ubusa amahirwe bahabwa.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa yashimangiye ko ubuyobozi bukuru bw’Igihugu buhora butekerereza abanyarwanda ndetse n’abanyarwandakazi, by’umwihariko icyabateza imbere, asaba aba bagore kutazapfusha ubusa aya mahirwe bahora bahabwa.

Yavuze ko igishoro aba bagore bahawe cyashoboraga gukoreshwa mu zindi gahunda zitandukanye za Leta ariko kubw’agaciro ubuyobozi bukuru bwahaye umugore, iki gishoro cyagenewe umugore ngo nawe akore ubucuruzi bw’umwuga kandi bwunguka bwemewe n’amategeko.

Ati “Muramenye ntimuzatume havugwa ngo ni iby’abagore….aya mahirwe mwahawe ntimugomba kuyapfusha ubusa… mugende mukore ubucuruzi bw’umwuga, mwunguke namwe muzaremere abandi bagore”.

Inama y'igihugu y'abagore na Minisiteri y'iterambere ry'umuryango basabye aba bagore kuzabyaza igishoro umusaruro ngo kigere no ku bandi.
Inama y’igihugu y’abagore na Minisiteri y’iterambere ry’umuryango basabye aba bagore kuzabyaza igishoro umusaruro ngo kigere no ku bandi.

Uwishema Lucie nawe wacururizaga mu muhanda mu Mujyi wa Kigali watanze ubuhamya, yavuze uburyo yavunikaga kubera akajagari yakoreragamo, nyamara ngo nyuma yaje kujya mu bimina, ava muri ubu bucuruzi none ubu ni umudozi ukomeye ndetse ufite n’amazu akodesha.

Mukeshimana Chantal wavuze ahagarariye abandi bagore yavuze ko biyemeje kutazapfusha ubusa igishoro bazahabwa kuko biteguye kuzayakoresha neza ku buryo nabo bazaremera bagenzi babo.

Inkuru ya Niyitegeka Jean Damascène ushinzwe itumanaho mu nama y’igihugu y’abagore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka