Abagenzi bakoresha TAP bagiye kujya bagera i Kigali biboroheye
Sosiyeti itwara abantu mu ndege yo muri Portugal yitwa TAP yasinyanye amasezerano na South African Airways (SSA) yo muri Afurika y’Epfo mu rwego rwo korohereza abagenzi bayo kugera aho itageraga ariko hagerwa na SAA harimo no mu Rwanda.
Abagenzi ba TAP isanzwe igarukira Johanesbourg babonye amahirwe yo kujya bakomeza bakagera n’ahandi TAP itagera bakoresheje indege ya SAA binagende gutyo ku bakiliya ba SAA; nk’uko byatangajwe na DefenceWeb tariki 08/03/2012.
Uretse muri Afurika y’Epfo imbere, abakiliya ba TAP bazabasha no kugera mu bindi bihugu SAA ikoreramo harimo n’ingendo yatangije vuba nko mu Rwanda, Burundi, Congo Brazaville, n’ahandi.
Muri Afurika y’uburengerazuba, SSA izabasha gutwara abagenzi ba TAP bava Accra muri Ghana berekeza Johanesburg naho TAP yo ikazatwara abava Lisbon berekeza Accra byose babifashijwemo n’aya masazerano bagiranye.
TAP yishimiye icyi gikorwa kizabafasha kwagura ibikorwa byayo no gutanga serivise inoze mu ngendo zayo hagati ya Portugali n’Afrika y’Epfo cyane ko muri iki gihugu habamo umubare utari muto w’Abanyeporutigali bagira ingendo zitari nke muri ibyo bihugu byombi nk’uko José Guedes Dias, umuyobozi wungirije wa TAP yabitangaje.
SSA nayo izabona uburenganzira bwo kugera mu bihugu bimwe na bimwe badasanzwe bakoramo ingendo ndetse no kunoza ingendo aho zisanzwe nko mu Bushinwa batangiye kwerekeza kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|