Umupaka wa Kagitumba uri hagati ya centre 2 z’ubucuruzi, iya Kagitumba mu Rwanda n’iya Sofiya mu gihugu cya Uganda. N’ubwo hari imirimo yo kuwagura mu rwego rwo guhuza imipaka y’ibi bihugu byombi bituranyi, ntibibuza ko abantu bakomeza ingendo zabo.
Muri iyi minsi mikuru ho abantu cyane cyane Abanyarwanda baba Uganda baje gusangira n’imiryango yabo. Ku rundi ruhande ariko no guhahirana birakomeza.
Ntabwoba Aron twahuye ava guhaha Sofiya ahetse akawunga ku igare. Avuga ko impamvu bahaha akawunga Uganda ariko uko ariho gahendutse kurusha mu Rwanda ariko ngo ku bindi bicuruzwa ibiciro byenda guhura.

Ku rundi ruhande ariko ngo Abagande baza guhaha mu Rwanda bo ngo ntibanyura ku mupaka ahubwo binyurira mu mugezi w’umuvumba n’ibicuruzwa byabo kubera ngo guhunga imisoro y’iwabo.
Abaturiye uyu mupaka wa Kagitumba kandi bemeza ko babanye neza n’abaturanyi babo b’Abagande dore ko ngo no mu minsi mikuru basurana bagasangira amafunguro.
Ibicuruzwa Abagande bahaha mu Rwanda akenshi ngo ni umuceri, isukari n’isabune mu gihe uretse akawunga Abanyarwanda bahaha Uganda ngo hiyongeraho n’amazi yo mu macupa ya Aqua Sipi, imitobe ya sun sip n’imigati.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|