Abadepite barashima imikorere ya koperative ya Kawa ya Rushashi

Mu rugendo rugamije kumenya ingorane amakoperative ahurana nazo no kuyagira inama Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi yagiriye mu karere ka Gakenke tariki 13/01/2012 yashimye imikorere ya koperative « Abakundakawa ba Rushashi ».

Iyo koperative yavutse mu mwaka wa 2004 yashimiwe kuba ifite inzego zubatse neza ku buryo byubahirije amategeko agenga amakoperative mu Rwanda kandi ikaba yariteje imbere ndetse n’abanyamuryango babo.

Hon. Mudidi Emmanuel, ukuriye iyo komisiyo, yagize ati « Twagiye ahantu henshi tuhasanga ibibazo ariko hano tuhasanze ibisubizo. Ibi biduhaye morale. Dukurikije uko inzego zubatse, mukurikiza amategeko».

Izo ntumwa za rubanda zahamagariye abanyamuryango ba koperative « Abakundakawa ba Rushashi » kugana Umurenge-SACCO kuko zabafasha kurushaho gutera imbere kandi umutekano w’amafaranga yabo ukaba wizewe ijana ku ijana.

Abanyamuryango b’iyo koperative bagejeje ku badepite ikibazo cyo kutagira inzu yabo bwite yo gukoreramo ariko ngo bakaba barimo gusaba akarere ikibanza cyo kubakamo.

Ibyagezweho na koperative

Koperative « Abakundakawa ba Rushashi » yongereye umusaruro uva kuri toni 50 mu mwaka wa 2004 zagurishijwe miliyoni 13 none igeze kuri toni 600 zinjije miliyoni zisaga 260 mu mwaka wa 2011.

Mu rwego rwo guteza imbere abanyamuryango bayo no kongera ifumbire yo gufumbira ikawa bakagera ku ikawa y’umwimerere, koperative yatanze inka z’inzungu zisaga 250 ku banyamuryango, ihene hafi 40 ndetse n’ingurube 40, nk’uko Rucamumakuba Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi abitangaza.

Akomeza avuga ko kubera imikorere myiza iranga koperative, koperative yasabye inguzanyo ya miliyoni hafi 190 mu mwaka wa 2011 none yarangije kuzishyura inunguka miliyoni 35. Yaguze imodoka ya Daihatsu ya miliyoni 23 yo kugeza kawa ku gihe ku ruganda.

Mu irushanwa rya kawa rya 2010, Abakundakawa ba Rushashi begukanye umwanya wa gatatu mu gihugu cyose.

Koperative « Abakundakawa ba Rushashi » ikorera mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Rushashi igizwe n’abanyamuryango bagera ku 2000. Yatangiye mu mwaka wa 1990, iza guhinduka koperative 2004.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka