Abacuruza imboga mu isoko rya Ngororero barinubira uburyo basoreshwa

Abagore bacuruza imboga mu isoko rya Ngororero barasaba ko amafaranga yongerewe ku misoro batangaga yakurwaho maze bakabanza bagasobanurirwa impamvu zuko kuyongera nabo bagatanga ibitekerezo ndetse n’imbogamizi babona.

Hashize amezi abiri amafaranga y’umusoro abo bagore bishyuraga buri kwezi avanywe ku 1500 agashyirwa 3000, naho amafaranga y’ipatante agakurwa ku 4000 agashyirwa ku 6000.

Ubwo twasangaga abo bagore aho bakorera tariki 06/02/2013, twasanze barimo kwihisha abashinzwe gusoresha kubera gukwepa gutanga ayo mafaranga bavuga ko bishyura ku ngufu maze akabahombya bamwe bakaba bagiye guhagarika akazi kabo.

Abacuruza kumeza bavuga ko imisoro yazamuwe cyane batabisobanuriwe.
Abacuruza kumeza bavuga ko imisoro yazamuwe cyane batabisobanuriwe.

Nyirabarigomwa Sara, umwe mu bahagarariye abo bagore avuga ko batigeze bamenyeshwa ihinduka ry’imisoro, ahubwo babibwiwe ari ku munsi w’isoko babasanze bacuruza ari nako babaka iyo misoro yinyongera.

Ngo kuba basoreshwa kimwe n’abantu bacuruza ibyo bita amangazini aho mu isoko (bacuruza buri munsi) mu gihe abacuruza ku meza bakora kabiri gusa mu cyumweru ni akarengane, bagasaba ubuyobozi bw’umurenge kubarenganura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero, Habiyakare Etienne, ari nawo iryo soko ryubatsemo, yadutangarije ko uko byagenda kose, abantu badakwiye kwakwa amafaranga arenze ayo bakwaga batabanje kubisobanurirwa ngo biramutse bitarabayeho byaba ari amakosa kandi arasaba ko bikosorwa.

Ababo bagore kandi bavuga ko kimwe n’abandi bacuruzi bakorera aho bita mu meza, ubu basigaye bakwa imisoro n’abakozi baherekejwe n’abantu bitwaje imbunda, bakabaka amafaranga ku ngufu utayatanze agahutazwa cyangwa ibintu bye bakabijugunya hasi.

Bamwe bahisemo guhagarika akazi.
Bamwe bahisemo guhagarika akazi.

Kubirebana n’abasoresha baherekejwe n’intwaro, umuyobozi w’umurenge wa Ngororero avuga ko ibyo atari abizi ariko ko niba bikorwa gutyo ni amakosa akorwa n’uwatsindiye isoko ryo gusoresha muri iryo soko.

Kongera imisoro ngo byafatiwe mu nama njyanama y’akarere ka Ngororero yabaye tariki 15/12/2012. Ubuyobozi bw’umurenge ngo bugiye gukurikirana icyo kibazo mu maguru mashya.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka