Abacuruza igicuruzo kitagera kuri miliyoni 2 nta musoro ku nyungu bazajya bishyura

Uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) mu Ntara y’Amajyaraguru atangaza ko abacuruzi bafite igicuruzo kitarenga miliyoni ebyiri basonewe kwishyura umusoro ku nyungu ariko bazakomeza kwishyura ipantante nk’uko bisanzwe.

Fabien Narayibonye, uhagarariye RRA mu ntara y’amajyaruguru, avuga ko Leta y’u Rwanda yahisemo korohereza abo bacuruzi kuko baba bafite amafaranga make kuburyo batabona n’ayo guhemba inzobere (comptables) zo kubabarira umusoro bagomba gutanga bawukuye ku nyungu baba babonye.

Igicuruzo ni ukuvuga amafaranga umucuruzi yakira iyo acuruje ibicuruzwa bye. Bitandukanye n’igishoro; nk’uko Narayibonye abihamya. Abo bacuruzi rero bagabanyijwemo ibyiciro bine by’uko bagomba kuzajya bishyura umusoro ku nyungu.

Abacuruzi bafite igicuruzo kiva kuri miliyoni ebyiri kugeza kuri miliyoni enye bazajya bishyura umusoro ku nyungu ungana n’amafaranga ibihumbi 60 ku mwaka.

Narayibonye Fabien uhagarariye RRA mu Ntara y'Amajyaruguru.
Narayibonye Fabien uhagarariye RRA mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abafite igicuruzo kiva kuri miliyoni enye kugeza kuri miliyozi indwi bazajya bishyura umusoro ku nyungu ungana n’ibihumbi 120 by’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

Abacuruzi bafite igicuruzo kiva kuri miliyoni indwi kugera kuri miliyoni 10 bazajya bishyura umusoro ku nyungu ungana n’ibihumbi 210 by’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

Abacuruzi bafite igicuruzo kiva kuri miliyoni 10 kugeza kuri miliyoni 12 bo bazajya bishyura umusoro ku nyungu ungana n’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

Narayibonye avuga ko aba bacuruzi bazajya bishyura umusoro ku nyungu ku mwaka, bazajya bawishyura mu bihembwe bine bigize umwaka. Buri gihembwe kigizwe n’amezi atatu nk’uko akomeza abisobanura.

Akomeza avuga ko bazakomeza gusobanurira abacuruzi ibijyanye n’uwo musoro ku nyungu kugira ngo babisobanukirwe byimbitse.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka