Ibi bizami byatangiye tariki 30 Uguhyingo kugeza tariki 4 Ukuboza 2015 byateguwe n’Ikigo giteza imbere umwuga w’ibaruramari (iCPAR), gisanzwe kinategura amasomo n’ibizamini ku bifuza gukora uwo mwuga bose.

ICPAR ivuga ko kuba ababaruramari mu gihugu bakiri bake cyane, biteza ibibazo bikomeye mu bijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu. Ifite abanyamuryango 341 hiyongereyeho 14 bamaze gusoza amasomo yose atanagwa n’icyo kigo kandi bemewe mu Rwanda.
Yagize ati “Nta kigo kidakenera umubaruramari; ibi bigatuma igihugu gitumiza abanyamahanga benshi bo kuziba icyuho cyo kubura ababaruramari, abaje bakaba bishyurwa akayabo ku buryo igihugu kihahombera.”
Icyizere ICPAR igaragaza, ni umubare ugenda wiyongera w’abamaze kwitabira kwiga amasomo no gukora ibizamini byayo, aho ku nshuro ya karindwi abitabiriye ibizamini by’ubufasha mu by’ibaruramari (CAT) ari 196, naho abakoze iby’ububaruramari bw’umwuga (CPA) bakaba 726.
Ibizamini bihesha ubumenyingiro ababaruramari bakorera ibigo bitandukanye n’abifuza kujya muri uwo murimo, birimo kubera i Kigali muri ULK, i Huye (muri Kaminuza y’u Rwanda), ndetse n’i Nyagatare.
Ikigo giteza imbere umwuga w’ibaruramari gikomeje gukangurira abantu b’ingeri zinyuranye babishoboye, kwitabira amasomo y’ububaruramari kuko ngo bakenewe cyane, kandi ari bo kivuga ko bazajya bahabwa amahirwe yo kubona imirimo mu gihugu.
Ohereza igitekerezo
|
ubunyamwuga mu kazi kabo burakenewe cyane ngo bajye baha ababagana service ibagana