Ubuhinzi bw’inkeri n’ibinyomoro bwaboroje inka
Itsinda ry’abagore 12 ryitwa “Abizerarana” ryo mu Karere ka Rulindo, ryoroje inka buri munyamuryango wese babikesha ubuhinzi bw’inkeri n’ibinyomoro.

Iri tsinda rigizwe n’abagore bishyize hamwe mu rwego rwo kwiteza imbere rikorera mu Murenge wa Cyinzuzi, rihinga inkeri n’ibinyomoro rivuga ko ryiteje imbere ku buryo bufatika kuko hari aho bavuye n’aho bageze.
Mukamazimpaka Margerithe urihagarariye, avuga ko mu myaka itanu bamaze bakora bashoboye koroza buri munyamuryango, ku buryo bose bagezweho 100%.
Agira ati “Duhinga inkeri ibinyomoro ariko mu myaka itanu tumaze dukora, mbere hari abatari boroye n’abari boroye amatungo magufi, ariko ubu buri munyamuryango wacu uko turi 12 afite inka.”
Avuga ko buri kwezi babona hagati ibihumbi 100Frw na 200Frw bayakuye mu mbuto bagurisha, akabafasha kwishyurira abana amashuri n’ubwisungane mu kwivuza.

Bavuga ko imurikagurisha ribafasha kumurika ibyo bakora bakabona isoko no kungurana ibitekerezo n’abandi. Gusa ngo imbogamizi bafite ni uko bahinga n’indabo ariko zo zikaba zigurwa n’abamamyi bakabahenda cyane kuko nta soko rihamye ryazo barabona.
Iri tsinda ni rimwe mu bari kumurika ibikorwa bitandukanye mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rulindo ribera kuri Nyirangarama.
Ryatangijwe kumugaragaro tariki 14 Nyakanga 2016 rigamije kumurika ibyo abafatanyabikorwa bagezeho mu iterambere ry’abaturage, nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Emmanuel Kayiranga yabitangaje.
Ati “Iri murikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ni umwanya mwiza w’abafatanyabikorwa wo kumurika ibyo bagezeho no kumurikira abaturage ibibakorerwa naho bigeze.”
Yavuze ko bifasha abagenerwabikorwa kumenyekanisha ibyo bakora, n’icyo bibamariye no kugira ngo abandi babyigireho, bigatuma babona n’amasoko yagutse y’ibyo bakora bakiteza imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|