Madame Jeannette Kagame yavuze ko iterambere ryiza ridaheza umugore

Jeannette Kagame Madamu wa Perezida wa Repurika, yavuze ko ubufatanye bwiza mu iterambere, ari ubudaheza umugore n’umukobwa.

Madame Jeanette Kagame yavuze ko iterambere ryiza ridaheza umugore
Madame Jeanette Kagame yavuze ko iterambere ryiza ridaheza umugore

Ibi Madame Jeannette Kagame yabitangaje mu ijambo yagejeje kubitabiriye ihuriro ryateguwe n’Umuryango uharanira imibereho myiza y’abantu “Bloomberg Philanthropies”, ku wa 22 Nzeli 2016.

Yagize ati “Ku bantu bibaza impamvu yo gushora imari mu bagore, nabasubiza ko ubufatanye bwiza ari ubudaheza abagore n’abakobwa, kuko usanga baharanira kwiteza imbere, n’imiryango yabo”.

Yavuze ko imbaraga u Rwanda rushyira mu gushyigikira uburinganire, zigaragarira ku mwanya ruriho muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye, yiswe He for She campaign.

Ihamagarira abahungu n’abagabo gushyigikira ihame ry’uburinganire. Aho u Rwanda ruhiga ibindi bihugu.

Yakomeje avuga ko ku Rwanda guha umugore amahirwe ku buryo buhoraho bifite imizi mu mateka, bitewe n’uruhare rwe mu mibereho y’umuryango muri rusange.

Aha anavuga ko hari imvugo ya Kinyarwanda ibisobanura neza igira iti “Umugore ni umutima w’urugo”.

Madame Jeanette Kagame avuga ko nta terambere ryagerwaho abagore batarigizemo uruhare
Madame Jeanette Kagame avuga ko nta terambere ryagerwaho abagore batarigizemo uruhare

Yagarutse kandi ku buryo Inama ku ishoramari hagati ya Amerika na Afurika yabaye, iteguwe na ‘Bloomberg Philanthropies’ ifatanyije n’Ishami rishinzwe ubucuruzi muri Amerika yahaye agaciro abagore.

Ati “mwatangaje kuzashora za Miriyoni z’Amadorali mu gushyigikira abagore bahinga icyayi mu Rwanda no muri Congo, ibyo bigaragaza umuhati wanyu mu gushyikira iterambere ryabo”.

Madame Jeannette Kagame yasoje ashimira abantu bose baharanira guhindura imibereho y’abandi mu buryo bwiza “philanthropists”

Ashima ko bemeye kwifatanya n’abanyarwanda mu mateka mabi banyuzemo, bubaka ejo heza bakoresheje ubutunzi bwabo, impano (talents), ariko cyane cyane umutima bakorana ibyo byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka