Kudahemberwa igihe bisenya ingo zabo
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Ruhango, baravuga ko gutinda kwishyurwa mu biraka bahabwa, bituma ingo zabo zisenyuka.

Nyinawumuntu Olive, atuye mu murenge wa Ruhango avuga ko umugabo we yamutaye nyuma yo gukora akazi ko guharura imihanda agatinda kwishyurwa.
Ati “Twaharuraga imihanda tugeze hagati banga kutwishyura, umugabo wanjye aravuga ngo ntiyabana n’umugore udafite icyo amaze, aranta.”
Nyinawumuntu ufite umwana w’uruhinja, avuga ko ajya gukorera aya mafaranga yari atwite, azi ko azayifashisha abyara. Amafaranga ntiyayahawe, ananirwa no kwishyura icumbi abamo.

Dufatanye Devota, nawe wakoze ikiraka cyo guharura umuhanda ntiyishyurwa. Avuga ko umugabo we amushinja kuyajyana mu buraya.
Aba bagore kimwe n’abandi bahuje ibi bibazo, bavuga ko ubuyobozi bwari bukwiye kujya butegura akazi ko guha abaturage, bwabanje kubona amafaranga buzabishyura.
Bati “Dutangira akazi batwizeza ko amafaranga ari ku meza, twakwishyuza, ntibayaduhe bikaducanga.”
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko kwamburwa atari cyo gitera amakimbirane mu ngo. Avuga ko hanafashwe ingamba kuri ba rwiyemezamirimo bambura abakozi.
Ati “Kwamburwa ntibitera amakimbirane, ibyo ni urwitwazo. Tuzi ko hari abambura, none rwiyemezamirimo azajya ahabwa icyiciro kimwe cy’amafaranga, mbere y’uko ahabwa ayandi abanze yerekane ko yishyuye abaturage”.
N’ubwo umubare w’abamburwa mu Karere ka Ruhango utazwi, hagaragara abantu batandukanye bavuga ko bamburwa mu mirimo bakora, cyane cyane iy’igihe gito.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu ruhango ni ibisanzwe gutekera abaturage umutwe ngo bakore ibiraka bazabishyura bikarangira bababwiye ko nta mafaranga , ahubwo bakabashimira ubwitange bagaragaje. ubwo se ibyo igifu kirabisya? dore muri 2014 muri Bunyogombe bakoresheje imihanda abaturage babawirako ari uburyo bwo kuborohereza kubona mutueli, hanyuma andi asigaye bakayabaha. abandi si ugukora bimarayo.ikibabaje niuko byrangiriye aho, abaturage babaza gitifu uko bimeze akababwira ngo bakomeze bategereze.ubu hashize imyakaningahe batarayabaha? ahhaaa, nzaba ndora ni umwana w’umunyarwand!
N.B:SINSHKAKA KO IZINA RYANGE RIGARAGARA.
Biratangaje kwemezako kutishyurirwa kugihe bitateza amakimbirane mungo!!! ninde utaziko ubukene busenya ingo koko??? nahoze nsoma inkuru kuri kigalitoday , ivuga ukuntu abagabo begereye umupaka wa Cyanika ubwo ni mumajyaruguru , bata ingo zabo bakigira Uganda bitewe n’ubukene ,Abadamu babo nibo babitanzemo ubuhamya basobanura uburyo babataye n’impamvu yabiteye! Ariko haruwo babajije ntibuka yatanze ubusobanuro butandukanye nuko abaturage babibona !! birashobokako hari hakiri gukorwa ubushakashatsi wenda agatungurwa n’itangazamakuru bikaba ngombwako asobanura bigendanye Nuko abyumva, ibyo birashoboka . Ariko kubona ibintu muburyo buhuje n’ukuri biba byiza!