iCPAR yashimiye abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini umwaka ushize
Abanyeshuri 15 babonye amanota ya mbere mu bizamini byakoreshejwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (iCPAR) mu Ukuboza 2012 barashimiwe bahabwa mudasobwa zigendanwa na seritifika.
Muri uwo muhango wabaye tariki 16/03/2013 baboneyeho no gukora ihererekanya bubasha hagati y’abayobozi bashya ba iCPAR n’abacyuye igihe nyuma y’imyaka ine bari bamaze ku buyobozi. Umuyobozi mukuru ucyuye igihe ni Peter Rutaremara wasimbuwe na Francis Mugisha.

Muri uwo muhango kandi baboneyeho n’akanya ko gushimira abantu bagera kuri 28 bitanze kugira ngo umwuga w’ababaruramari utere imbere mu Rwanda; nk’uko tubikesha Georgette Giramahoro ushinzwe itangazamakuru muri iCPAR.
Bakomeje gushishikariza abanyeshuri ko bakwiye kwiga cyane ndetse bakanashishikariza na bagenzi babo kwitabira ayo masomo cyane cyane ko ababaruramari b’umwuga bakiri mbarwa mu Rwanda ugereranije n’akazi gahari.

Igikorwa cyo gushimira abanyeshuri bakoze ibizamini bitegurwa na iCPAR bitwaye neza cyatewe inkunga na Cristal Ventures, Sulfo Rwanda, Access Bank, BCR, Banque Populaire du Rwanda, KPMG (Audit Firm), Ernst & Young, RUMA CPA na College of Business Studies (CBS).
Kigali Today
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ESE BABA BARAKORESHEJE ABARANGIJE IKIHE KICIRO?THX