Babangamirwa no kutagira gare bategeramo imodoka

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke baratangaza ko babangamirwa no kutagira gare bategeramo imodoka kuko gutegera mu muhanda bidasobanutse.

Abatuye mu Karere ka Gakenke bavuga ko babonye gare byabafasha kuko kuba batayifite bibateza imbogamizi zikomeye zirimo kutabona aho baruhukira mugihe bategereje imodoka ndetse bikiyongeraho n’impungenge bagirira impanuka zishobora guterwa nuko bategera mu muhanda.

Kuba abanyagakenke bategera mu muhanda ngo bishobora kubakururira guhura n'impanuka
Kuba abanyagakenke bategera mu muhanda ngo bishobora kubakururira guhura n’impanuka

Mvukiyehe Herman wo mu murenge wa Gakenke, avuga kuba badafite gare mu karere ka Gakenke bibabangamira kuko baba bafite impungenge z’impanuka bashobora guterwa nuko imodoka ziparika mu muhanda.

Ati “Ukuntu bitubangamira, gare yo mu Gakenke ni ukumva ngo n’ubwo ihari iri mu muhanda, uyu munsi umugenzi nagenda akabirindukana n’imodoka ikamukubita ni ingaruka za Gare idahari, ariko tuyibonye yagutse umuntu ashobora kuva kuri kaburimbo imodoka ikajya muri gare yegeye hirya bagatega bamara gutega imodoka ikava muri gare ifata kaburimbo igenda”.

Nyiramihigo Sarafina Ati “Tubonye gare mbese aho kugira ngo imodoka zijye zihagarara mu muhanda, hariho nk’umuntu uza atayimenyereye akaba yakwitura mu muhanda mu modoka, ariko ari muri gare haba hari umutekano yuko haba hari abantu baharinze, reba mbese nki Kigali Nyabugogo umuntu aravuga ati nimungeze muri gare bakakugezayo kubera haba hari umutekano ukabona n’ahandi wategera”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, asobanura ko mu rwego rwo guteza imbere umujyi wa Gakenke inama njyanama yahaye ubutaka company ya RFTC kuko ari yo igomba kuyubaka gusa ngo ikibazo bagize ni uko mu myaka itatu ishize babanje kubaka gare ya Musanze ndetse n’iya Gicumbi ariko ubu Gakenke ikaba itahiwe.

Ati “Mbere bubakaga gare ya Musanze batubwira kuba tubihanganiye, n’umwaka ushize bubatse gare ya Gicumbi, ubu rero uyu mwaka nitwe dutahiwe ku buryo bizagera mu kwa gatandatu nibura imirimo ya mbere yo kubaka iyo gare ya Gakenke kuva ubutaka buhari yatangiye tukaba twizera ko muri ubwo bufatanye iyo gare na yo izubakwa nk’uko mu tundi turere hubatswemo za gare”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka