U Rwanda rwizeye ko inyubako rwahawe n’u Bushinwa itazatuma burwiba amabanga

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) iravuga ko Abashinwa batazatwara amabanga ya Guverinoma y’u Rwanda n’ubwo bayihaye inyubako y’ubuntu bakaba ari nabo bayubatse.

Iyi nyubako ihawe guverinoma y'u Rwanda ikazajya ikorerwamo na PRIMATURE, MININFRA, MINIJUST n'ibindi bigo biyishamikiyeho
Iyi nyubako ihawe guverinoma y’u Rwanda ikazajya ikorerwamo na PRIMATURE, MININFRA, MINIJUST n’ibindi bigo biyishamikiyeho

U Bushinwa bwigeze kuvugwaho gutwara amakuru y’ibanga y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bwubakishije inzu y’impano bwahaye uwo muryango muri 2017.

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Mata 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente hamwe na Visi Perezida wa Sena y’u Bushinwa Zheng Jianbang, batashye inyubako y’impano Leta y’u Bushinwa yahaye u Rwanda.

Iyi nyubako ifite agaciro ka miliyoni 27 z’amadolari ya Amerika(akaba asaga miliyari 25 z’amanyarwanda), nta faranga na rimwe Leta y’u Rwanda yayitanzeho kuva ku bikoresho byose biyigize n’ibiyirimo nk’intebe n’ameza byo mu biro.

Iteganijwe kugirwa ibiro bya Minisitiri w’Intebe na za Minisiteri zirimo iy’Ibikorwaremezo, iy’Ubutabera ndetse na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amateko.

Visi perezida wa SENA y'Ubushinwa hamwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda n'abandi bayobozi
Visi perezida wa SENA y’Ubushinwa hamwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda n’abandi bayobozi

Yubatswe mu gihe kingana n’amezi 33 kuva muri 2016, hakoreshejwe ibikoresho biva mu Bushinwa bingana na 70%, hamwe na 30% by’ibikomoka mu Rwanda.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete arizeza ko nta mabanga ya Guverinoma y’u Rwanda u Bushinwa buzajya bumenya bitewe n’ibikoresho byabwo bigize iyo nyubako.

Ati"Habayeho itsinda rigizwe n’impande zombi(Abashinwa n’Abanyarwanda), ryagenzuye ibigize iyi nyubako yose kuva yatangira kubakwa".

"Ariko n’igihe yubakwaga cyose twari dufite abantu bahibereye bakurikirana umunsi ku wundi, ni ukuvuga ngo isuzuma twakoze ritwereka ko nta kibazo nk’icyo wavugaga cyabereye ku muryango wa Afurika yunze ubumwe".

Visi Perezida wa Sena y’u Bushinwa, Zheng Jianbang avuga ko impamvu bahaye u Rwanda iyi nyubako, ari uko barushimira kugira umutekano, korohereza ishoramari hamwe n’iterambere mu by’ubukungu.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko iyo nyubako ishimangiye kandi yongereye umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Ati "Iyi nyubako ya Leta ishimangira umubano usanzweho hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda, ikaba izafasha ibiro bya Minisitiri w’Intebe hamwe n’izindi nzego gutanga serivisi zihuse kandi zinoze".

Minisiteri y’Ibikorwaremezo y’u Rwanda(MININFRA) ishimira Abashinwa kuba bakomeje guteza imbere imyubakire y’amazu n’imihanda, ndetse no kongera ingufu z’amashanyarazi.

Mu mazu yubatswe n’Abashinwa mu Rwanda harimo ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga(MINAFFET),nabyo byatanzwe nk’impano y’icyo gihugu.

Mu mihanda yubatswe n’Abashinwa harimo uwa Kivu Belt, ibirometero 54 by’imihanda mu Mujyi wa Kigali bizarangira muri uyu mwaka, umuhanda Huye-Kibeho hamwe n’uwa Sonatube-Gahanga.

MININFRA ivuga ko Abashinwa bagiye kuyifasha nanone kubaka urugomero ruzatanga amashanyarazi angana na megawati 43 kuri Nyabarongo guhera muri uyu mwaka.

Iyi Minisiteri ivuga ko hari indi mpano u Bushinwa buzatanga yo kubaka imihanda no kwagura ibitaro mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Kwiba amakuru birashoboka cyane. nibakoresha na internet devices zabo.

mento yanditse ku itariki ya: 22-04-2019  →  Musubize

mwarimuhari abashinwa ndabizeye ayomabanga bazayatwara byanga byakunda bariya na technicien

kiki yanditse ku itariki ya: 22-04-2019  →  Musubize

Barabura kuduha akazi ngo ducunge amabanga yigihugu ejo bazaba baturirira ngo babibye amakuru. umutwe umwe.....

Engineer yanditse ku itariki ya: 22-04-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka