Yicuza imyaka itandatu yamaze muri Canada akagarukana ubusa

Rulinda Dieudonné wiyita “Ru Bless” avuga ko imyaka itandatu yamaze muri Canada yamupfiriye ubusa kuko yagarutse mu Rwanda yarasigaye mu iterambere.

Uyu musore w’imyaka 28 uvuka mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, yageze Rwanda mu ntangiriro za 2015 kubera ko ubuzima butamubereye bwiza muri Canada, aho yageze mu 2009 ajyanywe n’impano yari afite yo kubyina imbyino Nyarwanda.

Rulinda yibereye iwabo mu cyaro mu Karere ka Nyanza.
Rulinda yibereye iwabo mu cyaro mu Karere ka Nyanza.

Avuga akigerayo byahuriranye n’inyota yari asanganwe yo kuba mu bihugu bya Amerika n’u Burayi, maze ku nshuro ya kabiri asubiyeyo aratoroka. Avuga ko bwa mbere yageze muri Amerika ajyanwe n’Itorero (ndangamuco) “Utunyange” ariko yagerageza gutoroka bikanga.

Ati “Kubera ko mu Itorero “Utunyange” twakoranaga n’umuhanzi Samputu, natuvuyemo njya mu itorero rye "Mizero Children of Rwanda" antoranyije mu bajya muri Amerika, ngezeyo ndamutoroka.”

Amaze kugera muri Canada nk’impunzi ariko ubuhunzi nabwo ntibumare kabiri, yatangiye kubaho nk’inzererezi.

Ati “Ngeze muri Canada nigize impunzi, nshakisha ibyagombwa mbeshya abazungu bampa amaramuko, ariko kubera ko nari mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye nkiga mu Rwanda, nasubijwe mu ishuri rya Ecole Secondaire Jeanne Mance; nyuma y’igihe gito na ryo ndivamo.”

Nyuma y’iyo myaka yose, ni bwo yaje gufungirwa Mont Royal kubera ibibazo yagiranye n’umuntu, binamuviramo kurizwa indege agarurwa mu Rwanda na Leta ya Canada.

Rulinda avuga ko yicujije ageze mu Rwanda nyuma yo gusanga byinshi byaramusize birimo n’amashuri yagiye atarangije.

Rulinda avuga ko nyuma yo kuva muri Canada, ubu ashyize imbere gufatanya n’abandi mu kwiyubakira u Rwanda yifashishije impano ye y’ubuhanzi bushingiye ku muco.

Agira inama urubyiruko gutuza rukiteza imbere aho ruri, kuko benshi birukira kujya hanze nta mahoro babigiramo.

Ati “Iyo nguma mu gihugu cyanjye nkiga, ubu mba mbayeho neza kurusha uko mbayeho."

Uwimbabazi Francoise, umuturanyi we akaba yari n’Umuyobozi w’Itorero Utunganye, avuga ko abantu bagiye bava muri iri torero na bo batorokeye mu mahanga nka Rulinda batumye rigenda ricika intege ku buryo ritagikomeye nka mbere.

Avuga ko byatumye ritagikunda gusohoka kuko abafatwaga nk’inkingi ya mwamba bose bashiriye hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

nsomye ibyabaye kuri uyu musore, ntagitangaza kirimo usibye ko abantu dukunga gukabya.siwe wambwere uhuye n’icyo kibazo kandi ikitari icywe niyo byagenda bite ntikigukundira. hari undi wo mri famille byabayeho ari muramerika,amazeyo imyaka cumi n’itatu. sinzi ukuntu yagiye muri super market kugura akantu, aba kubitanye na police, iba iramupakiye ni kigali ngo ba.ntanisakoshi yazanye. kuba ntamahirwe yagize yo kuba muri canada ntibisobanura ko yarindagiye cyangwa se akaba ari igicucu cyangwa umunebwe oya, ahubgo wasanga agaphunyika k’umugisha we kari ahandi. muzarebe mu ma comments yange sinkunda guciraho anantu iteka kuko ubuzima si umuntu ubuha ikirekezo. uwo musore yihangane, ariko nawe niwe wihaye rubanda ese ubundi iyo aza bucece.

zikamabahari adam yanditse ku itariki ya: 5-03-2016  →  Musubize

CANADA , USA, Europe,... nibihugu by’ abafite mu mutwe.

cyangwa se bafite n’ ubushake bwo kwiga no gukora. wowe

rero bagushyize mu ishuri rirakunanira, utangira kugirana

ibibazo n’ abantu... ubuzererezi ni icyaha gikomeye muri

biriya bihugu ni ukubanduriza igihugu.

ihangane witurize mu rwakubyaye.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-03-2016  →  Musubize

Rurinda ihangane sha umurengwe wica nkinzara!

kalinda yanditse ku itariki ya: 5-03-2016  →  Musubize

Hello.abanyenyanza bazwi ho Kugira menshi kuko kera ibwami abantu bajyaga ibwami guhakwa bakajyana amazimwe none kugeza ubu biracyabarimo. Uwo Rurinda niyihangane guhungira i Nyanza nuguhungira ubwayi mukigunda pe.baraje bamusebye yumirwe niwe ubihaye.

gusa Itangazamakuru ntirigahe umwanya abanyenyanza kuko bagira menshi nadakwiye.

chrissy yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

Rulinda we burya ngo umugisha utondagira ( ... ). Nziko wari umwana ushishoza uko byakugendeye byo bimbereye ihurizo kubyumva.

Urubyiruko urugiriye inama nziza ariko ntunibagirwe ko iyo ukurikiza inama za famille yawe d’acceuil n’uburyo both governement iya Canada niya Québec bari bagufashije ubu uba ugeze kure!
Waje uri muto wari kuziga neza ukagera kure gusa nyine buriya niba warananiwe kwiga à QC bagoragoza umwana bagendeye ku bushobozi bw’ubwonko bwe, ndetse wowe banarebaga ibihe u Rwanda rwanyuzemo ukabibona uri muto, ibyo byose aba social workers, aba psychologists n’abandi barabyigagaho ku buryo utari kubura kwiga rwose.
Muri make ni wowe wabaye ikirara.
Mwana w’iwacu rero ihangane ubwo nyine uzaririmba urwo ubonye. Na wa mugenzi wawe mwari kumwe urabe usasa bugari azagusanga niba atarahagera!

Ugire ibihe byiza.

Ibaze Nawe yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

uruvanyineyariyatorose, nakyoyarikwimarikukontakaziyarikumbona ntabyagombwa yari mayinbobo

wamariya yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

Canada ntabwo ari igihugu cyo guteta. Niba ntacyo uhajyanye nta n’icyo uzahakura, kandi niba icyo ujyanye ari uguhamiriza gusa no gutera ibibazo n’abandi bantu nta n’aka diplôome witwaje, cyangwa udafite ubushake bwo kwiga, Canada si iyawe. By the way, iyo ushaka kwiga wari kwiga hano nta kibazo kabisa. Hanyuma mbere you gufata décision.ubutaha uzabanze ugishe inama abagukuriye n’abandi bakurusha expàrience kuko umutwe umwe utigira inama.

Ronnie yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka