YWCA yiyemeje guhindura imyumvire y’Abasigajwe inyuma n’amateka
Isyirahamwe ry’abagore b’abakirisitukazi mu Rwanda (Young Women’s Christian Association of Rwanda [YWCA]) ryiyemeje kuzamura no guhindura imyumvire igaragara ku basigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda.
Umunyamabanga mukuru w’iri syirahawe, Pudentienne Uzamukunda, avuga ko bakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha aba Banyarwanda kuko byagaragaye kenshi ko hari gahunda za Leta batitabira kuko baba batabyitayeho. Uzamukunda avuga ko bakora ibi mu rwego rwo kubagarurira icyizere mu buzima.
Uzamukunda agira ati: “Tuba twifuza ko aba basigajwe inyuma n’amateka babona ko ari abantu nk’abandi bityo ko bagomba guhindura imyumvire bifitemo bakitabira gahunda z’iterambere Leta ibagezaho”.
Mu byerekeranye no guhindura imyumvire yabo, YWCA yifashisha ibyamamare mu ikinamico na sinema mu rwanda bakagenda bakabana nabo ndetse bakanararana kugira ngo babashe kumenya imibereho yabo ndetse n’imvumvire yabo aho ihagaze.
Kuri ubu YWCA yatangije gahunda yise “Tubane neza”, igamije gushishikariza Abanyarwanda bose kumva ko abasigajwe inyuma n’amateka ari Abanyarwanda nkabo bityo umuco wakunze kugaragara wo kubanena ukazacika burundu.
Iri shyirahamwe kandi rifasha abasigajwe inyuma n’amateka cyane cyane abo mu karere ka Muhanga na Ruhango, babubakira amazu yo kubamo ya kijyambere kuko abenshi bari batuye mu nzu z’ibyatsi.
Uzamukunda avuga ko mu bushashatsi bakoze, byagaragaye ko hari abakozi bamwe na bamwe bagiye bagaragara ko banga guha inguzanyo abasigajwe inyuma n’amateka kuko bumva ko ari abantu batagira umutima wo gucunga inguzanyo.
YWCA ikorana n’abakene biganjemo ahanini abasigajwe inyuma n’amateka mu gihugu hose kuko aribo bagaragaweho cyane n’ikibazo cy’ubukene ndetse n’imyumvire iri hasi.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|