Urugomero ruri kubakwa kuri Nyabarongo ruzaba ruruta izindi mu Rwanda
Urugomero rw’amashanyarazi ruri kubakwa ku mugezi wa Nyabarongo mu karere ka Muhanga ruzuzura mu mwaka wa 2014 ni rwo ruzaba rutanga amashanyarazi menshi mu Rwanda hose kuko ruzatanga megawati 28.
Ubwo Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yarusuraga tariki 20/03/2012, yeretswe ahari kubakwa ahantu amazi azayoberezwa ndetse n’aho azaba yisuka (ikidendezi) mbere y’uko atemba agana aho imashini zitanga umuriro zizaba ziri.
Minisitiri Habumurenyi yavuze ko uru rugomero ari kimwe mu bisubizo bije bikemura ikibazo cy’amashanyarazi kiba hafi mu gihugu hose. Yongeyeho ko iki kibazo kiri mu bihangayikishije Guverinoma akaba ari nayo mpamvu hashyizwemo amafaranga menshi.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amashanyarazi, Minisitiri w’Intebe ubwe yisabiye abubakisha uru rugomero gukora iyo bwabaga bagasoreza imirimo yabo ku gihe bemeranijwe.
Minisitiri w’Intebe yahavuye yizejwe ko uru rugomero ruzaba rwuzuye neza mu mwaka wa 2014; nk’uko biteganijwe. Ikibazo cy’ingufu kiri mu byibanzweho cyane mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabaye mu ntangiriro z’uku kwezi.

Urugomero rwa Nyabarongo rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2009. Mu rwego rwo kugira ngo hakorwe isumo ndende cyane kugira ngo ibashe gutanga amashanyarazi menshi, biteganijwe ko uyu mugezi uzayobywa bagatobora umusozi amazi azajya amanukaho.
Gerard Gitoli Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|