Uretse urupfu n’indwara, ibindi ku isi ya Nyagasani biraharanirwa

Ubwo batangizaga ku mugaragaro gahunda yo kubitsa amafaranga begeranya mu matsinda kuri konti Twisungane, abaturage bo mu karere ka Huye baba mu matsinda yo kwegeranya amafaranga no kugurizanya bafashwa n’umushingawa USAID Ejo heza, basobanuriwe ko uretse urupfu n’indwara, ibindi ku isi ya Nyagasani biraharanirwa.

Iyi konti Twisungane ubundi iba muri banki y’ubucuruzi yo muri Kenya ikorera no mu Rwanda, KCB, iteganya ko abantu babikije amafaranga nk’amatsinda bafunguza konti ku buntu, kandi bakaba nta mafaranga bakurwaho buri kwezi nk’uko bisanzwe mu mabanki.

Akandi kamaro ka bene iyi konti ku baba mu matsinda kandi bifuza gutera imbere, ni uko ngo iyo itsinda ryifuje kuguza amafaranga riyahabwa hadakozwe ku yo ryabikije, kuko yo aguma kuri konti yabo.

Ubwo iyo gahunda yatangizwaga mu karere ka Huye tariki 15/5/2014, abari mu matsinda banamenyeshejwe ko muri iyi banki KCB hari na konti yo kwizigama Tuzamuke na yo bashobora gufunguza ku buntu ntihanagire amafaranga bakurwaho ku kwezi.

“Mu gihe turimo, imvugo ngo ‘amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri’ ikwiye gucika, ahubwo tukita ku ivuga ngo ‘uyihima arayirariza’”. Aya ni amagambo ya Arsène Kabalisa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma, wabwiraga ababa mu matsinda ya USAID Ejo heza.

Yanababwiye kandi ko uretse urupfu n’indwara, ibindi ku isi ya Nyagasani biharanirwa: ubuzima bwiza, gutera imbere, ... ati “kugira amafaranga nta bwo byizana. Iyo uyashatse nk’uwayataye urayabona, ariko ntiwakwicara ngo yizane. Kugira amafaranga kandi ni ko kugera ku bukire, ...”.

Ubutumwa bwagejejwe ku baturage baba mu matsinda ya USAID Ejo heza ni uko bafatanya.
Ubutumwa bwagejejwe ku baturage baba mu matsinda ya USAID Ejo heza ni uko bafatanya.

Cyprien Mutwarasibo, umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, na we yashishikarije abaturage bari bitabiriye iki gikorwa kurushaho kwizigama ndetse no kubishishikariza abaturanyi babo kuko ngo “kubitsa ari ukwiyima uyu munsi, ukaziha ejo.”

Ikindi, ngo gukorera hamwe bazabihe imbaraga, na byo kandi babishishikarize abaturanyi, kuko iyo umuntu afite amafaranga ku giti cye hari igihe ayajyana mu bindi bitateganyijwe, nyamara yaba ari kumwe na bagenzi be bishyize hamwe bakabasha kuyabyaza umusaruro ufatika.

Ubusanzwe, USAID Ejo heza bafasha abaturage bo mu turere tumwe na tumwe tw’u Rwanda mu bijyanye n’imirire, ubuhinzi, kurwanya ubujiji ndetse n’ishoramari.

John Ames, wari waje ahagarariye uriya muryango, yagize ati “Dusanzwe duhuza abagenerwabikorwa bacu n’ibigo by’imari kugira ngo babashe gutera intambwe mu iterambere. Uyu munsi noneho twabahuje na KCB.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka