Umuryango New Faces/New Voices watangiye ibikorwa byo guhugura abagore mu by’imari
Umuryango ushinzwe kongerera imbaraga n’ubumenyi abagore New Faces/New Voices (NF/NV) watrangiye ibikorwa byawo byo guhugura abagore mu micungire y’umutungo no kugera kuri serivise z’imari, nyuma y’igihe gito utangiye gukorera mu Rwanda.
Kuwa gatandatu tariki 25 Nyakanga ukaba warateguye amahugurwa y’iminsi ibiri agamije guhugura abagore ku kugira imyumvire itandukanye ku mafaranga, ku gukoresha ubukungu ndetse no kubushaka, nk’uko byatangajwe na Monique Nsanzabaganwa, umuyobozi wa NF/NV.

Yagize ati “Mu Rwanda twahisemo ko iyi gahuda twayikora nk’abagore bishyize hamwe kugira ngo duhuze imbaraga dushore imari dushyiraho sosiyete ya abashoramigabane batandukanye (…) abari guhugurwa bari mu kiciro cy’abagore bari mu mirimo no mu bucuruzi n’ikindi kiciro cy’ababyiruka batangiye kwinjira muri bucuruzi bakirwana no kwagura ubucuruzi bwabo.”
Yavuze ko aba bari guhugurwa nabo bazagira uruhare mu guhugura bagenzi babo, bazahugura abandi bagore bagera ku 100. Ikindi ni uko bateganya ko uyu muryango uzashyiraho sosiyete ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 300 mu gihugu hose.

Nsanzabaganwa avuga ko nibamara kwishyira hamwe bizabaha ijwi, kandi bagashobora kuvuganirana bakabona amafarangayo kwikorera no gushora mu bikorwa byabo.
Shivon Byamukama, ukorera Banki ya Kigali nawe wari witabiriye amahugurwa, yatangaje ko aya mahugurwa yamufashije kumenya uko akoresha umushahara we ukamugirira akamaro. Ati “Nigishijwe uko nakoresha amafaranga nkorera kugira ngo mbe nakwigeza kuri byinshi.”

Eve Tushabe nawe wikorera yatangaje ko aya mahugurwa afasha kuko umuntu yigira kuri bagenzi be kandi akabasha no kumenyana n’abantu bamugirira akamaro.
Uyu muryango umaze kugera mu bihugu byinshi muri Afurika, ukaba waratangijwe mu Rwanda tariki 10 Kamena 2015.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
KIGALI TODAY, nashakaga ngo mumbarize NEW FACE NEW VISION uko umuntu akora incription d’etre membre de cette association.
NATETE