Umunyaburera yatsindiye arenga miliyoni 2Frw mu mukino wo gutega
Uwayisaba Bernad wo mu Karere ka Burera yatsindiye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri mu mukino wo gutega ku makipe y’umupira w’amaguru uzwi nka “Betting”.
Uyu musore ufite imyaka 34 y’amavuko, utuye mu Kagari ka Nyagahinga, mu Murenge wa Cyanika, avuga ko yatsindiye ayo mafaranga yose tariki 11 Mata 2016, nyuma yo gutega ku makipe 20, yateze ko yose agomba gutsinda, bikamuhira. Amafaranga yayashyikirijwe tariki ya 15 Mata 2016.
Nyuma yo kwegukana amafaranga angana na 2.465.620Frw, yashoye 300Frw gusa, yavuze ko byamushimishije cyane, avuga ko ayo mafaranga yose agiye kumufasha mu buhinzi ndetse no kuzuza inzu arimo yubaka ifite agaciro ka miliyoni 3Frw, bityo bimuhe ubushobozi bwo gushaka umugore.
Agira ati “Ngiye kuyashyira ku nyubako yanjye nari nsanzwe nubaka, nyine yuzure ngere ku muhigo nari mfite. Narimo nteganya kuzana umugore, ngomba kumuzana nubundi. (Aya mafaranga) aramfashije! Ni inyongera mu byo nari ndimo gukora.”
Akomeza avuga ko nyuma yo gukora ubuhinzi, gutega ku mikino abifata nk’umurimo wa kabiri ku buryo ngo buri musi agomba gutega. Amafaranga menshi aheruka gutsindira ni ibihumbi 250Frw. Yatangiye ibyo gutega ku mikino mu mwaka wa 2013.
Imyaka itatu ishize, ishami rya LPS rigeze ahitwa mu Kidaho, ni ubwa mbere uwateze atsindiye amafaranga arenga miliyoni 2Frw. Uheruka gutsindira menshi yatsindiye miliyoni imwe n’ibihumbi 800 by’amafaranga y’ Rwanda.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bernard, komeraza aho ntutezuke ku ntego wihaye yo ku bettinga kuko bimaze guteza imbere abantu benshi, conglatulation kabisa, natwe turakomeje kugerageza amahirwe yacu. LPS Oyeeee!!!