Umuntu udasora afite icyaha ku Mana -Rev Rwibasira

Rev. Past. Rwibasira Vincent wo mu Itorero Ryera Bethesida (Bethesda Holy Church) yanditse igitabo yise “Umukristo n’umusoro” kigaragaza ko abakirisito batitabira gahunda za Leta zirimo gutanga imisoro n’amahoro bahabanya no gushaka kw’Imana; ndetse bikaba byanabaviramo ingaruka z’ubukene no guta agakiza.

Uyu mupasitori ni umwe mu banditsi b’ibitabo bivuga ku Mana, gushaka kwayo n’inyungu ziri mu kuyizera; akaba ngo yarabonye hari abakirisito benshi ndetse na bamwe mu bayobozi babo batagendera mu gakiza bitewe no kuba ibigande ku buyobozi bwite bw’igihugu cyabo, “ibi bikaba ari icyaha k’Uwiteka Imana”.

Ashimangira ibyo yanditse, yagize ati “Ijambo ry’Imana (Bibiliya) rirabitubwira neza muri Matayo [22:17-21; 17:24-27], mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye abakorinto [2Kor8:1-4], abaroma [13:1-7], Tito [3:1-2], ndetse n’intumwa Petero ikaba yarabivuzeho [1Pet2:13-15]”.

Rev. Past. Rwibasira avuga ko umuntu udasora afite icyaha ku Mana.
Rev. Past. Rwibasira avuga ko umuntu udasora afite icyaha ku Mana.

Rev. Past. Rwibasira, mu gitabo cye, avuga ko Yesu Kirisito asobanurira abafarisayo ko abantu bagomba gutanga ibya Kayisari kuri Kayisari n’iby’Imana ku Mana, yasabaga abantu gutanga umusoro (kuri Leta), amaturo n’icya cumi cy’ibyo bungutse mu matorero yabo.

“Roho nziza ikenera gutura mu mubiri muzima”, ni ko asobanura ko mbere yo kugira urusengero rwiza rwo gusengeramo, n’ubuzima bwiza butuma umuntu abasha gusenga; byose ngo biterwa mbere na mbere n’uko abantu baba bagize igihugu cyiza.

Iki gitabo kigira kiti “Hari abakirisito bamwe banze kwitabira gahunda za Leta bavuga ko ku isi atari iwabo, ariko kubwo kuyitindaho baje gusanga baribeshye, abandi (abaturage badasengana nabo) barabasize mu iterambere; ubukene burabatera (abo bakirisito) barahunga bava iwabo ndetse batangira kuva mu gakiza”.

Rev. Past. Rwibasira yavuze ko abanyarwanda bo nta mpamvu n’imwe yatuma badatanga umusoro kuko ngo Leta ibagaragariza icyo iwukoresha, harimo kubarindira umutekano, kubaka ibikorwaremezo, kuba bafite uburengenzira bwabo, hamwe no kuba u Rwanda ari igihugu cyizerwa bigatuma abashoramari baza kugikoreramo.

Igitabo Umukristo n’umusoro kigaragaza ko gutanga imisoro bifite amateka ya kera cyane, aho mu myaka ya 1810-1750 mbere y’ivuka rya Yesu Kristo, umwami wa Babuloni witwaga Hammurabi, yari yarashyizeho amategeko menshi arimo n’asaba gutanga umusoro.

Muri iki gitabo cye, Rev. Past. Rwibasira avuga ko kuba hari ibihugu bikennye birimo n’u Rwanda, ibindi bikaba bikize cyane ku rwego rwo gutanga inkunga no kuguriza ibyo bikennye; byose ngo biterwa ahanini n’uko abaturage bamwe bataritabira gutanga imisoro abandi bo baramaze kubishyira mu by’ibanze bagomba gukora.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni ukuri 100% pasteur usobanutse kdi uyoborwa n’umwuka wera! Hari n’abakiristo bafata umunsi w’umuganda nka occasion yo gukora amasengesho ntibawitabire kdi wubaka igihugu.

NKURUNZIZA yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Yes! Rev. Pastor urasobanutse you’re a smart Pastor. icyo gitabo nakibona he? ubutaha ujye ukora translation mu zindi ndimi cyane cyane English.

mulindwa anatole yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

ntiwumva se umukristu nyawe, ibi ni byiza rwose kujyanisha ibintu ntihawe uba ikigande ngo kuko ari umukristu kandi nyuma hari ibindi akenera bivuye mu gihugu cyubatswe n’abandi

rebecca yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka