Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo ugiye gukorwa
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yizeje abaturage b’Uburasirazuba ko umuhanda uva Kagitumba ukagera i Kayonza ugakomeza ku Rusumo ugiye gukorwa.
Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’Akarere ka Kayonza tariki 30 Mata 2016, asoza uruzinduko yakoreraga mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Umuhanda munini uva ku mupaka wa Uganda ukanyura hano ugakomeza ujya Rusumo uri mu nzira zo gukorwa bundi bushya. Iby’ibanze, ibyangombwa byose ubu biri ku murongo byagiye biboneka. Turawukorera kugira ngo muwurinde kandi muwukoreshe neza ubagire akamaro.”
Abashoferi bwukoresha bari bamaze igihe binubira ko washaje, by’umwihariko utari ukirangwaho ibyapa, ku buryo byagonganishaga abashoferi na polisi igihe bahagagaze bashyira abagenzi mu modoka cyangwa babakuramo.

Umwe ati “Nta cyapa na kimwe gihari kuva hano (Kayonza) kugera Rusumo. Aho uhagaze hose iyo waramutse nabi hari igihe umupolisi akwandikira ngo ntiwemerewe kuhahagarara kandi nta byapa biri ku muhanda.”
Akomeza agira ati “Hari aho uba ubona guparika ku ruhande utabangamiye imikoreshereze y’umuhanda ukahahagarara uvana umugenzi mu modoka, polisi yakubona ikaba irakwandikiye, bimaze kumbaho kenshi.”

Perezida Kagame yasabye abaturage kujya bafata neza ibikorwa remezo nk’ibyo kugira ngo bibagirire akamaro. Yavuze ko hari abaturage usanga bahinga kugeza mu muhanda, cyangwa bajya kubaka bakavogera umuhanda ku buryo biwangiza.
Ati “[Umuhanda] uva hano (Kayonza) ujya i Kigali wo warakozwe, turabasaba kuwurinda neza. Ntabwo dushaka ko hari uwo tuzasenyera yubatse mu muhanda, umuhanda ntabwo ari uwo kubakamo. Iyo abantu bafite kwitonda ntabwo bakora ibintu ngo ejo abandi bagaruke babisenye.”
Umukuru w’igihugu yibubikije abaturage b’Akarere ka Kayonza ko kuba akarere ka bo gahuriramo imihanda iva muri Uganda na Tanzaniya ari amahirwe bafite. Yabasabye kuyabyaza umusaruro mu buryo bw’ubucuruzi bakorana n’abakoresha iyo mihanda.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwadutera ingabo mubitugu hagakorwa numuhanda wa KAYONZA NYAWERA MWIRI KIGARAMA AKAGERA
ariko Mana yeeeee!!! ubuse umuhanda Huye-Nyaruguru wageze he? igihe bawemereye ubu ntuba wararangiye ariko niyihere abandi Nyaruguru mwihangane
Nibyiza kd birakwiye