Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 9.4 %

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku gipimo cya 9.4 ku ijana mu mwaka wa 2011/12 buvuye kuri 7.4 mu mwaka wawubanjirije.

Uko kuzamuka k’ubukungu bw’u Rwanda byatewe no kongera imbaraga mu nzego zose z’ubukungu nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Kimwe n’ibindi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, u Rwanda rwanazamuye ubukungu bwa rwo cyane mu myaka yashize kubera korohereza abashoramari bifuza gushora imari ya bo mu Rwanda.

Urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku gipimo cya gatandatu ku ijana bitewe no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi. Urwego rw’inganda rwo ngo rwazamutse ku gipimo cya 12 ku ijana, mu gihe amashanyarazi, gaze (gas) n’amazi byo ngo byazamutse ku gipimo cya 19 ku ijana.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kinatangaza ko urwego rw’imitangire ya serivisi narwo rwazamutse ku gipimo cya 12 ku ijana.

U Rwanda ni cyo gihugu cyonyine mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba kitahuye n’ikibazo cy’igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri ako gace.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona ari byiza ,POLO nakomeze no mubutabera,demokarasi,imibereho myiza,politiki.kuko bitazamukanye twaba twubaka bituvunnye ibyo tuzasenya mugihe gito

yanditse ku itariki ya: 29-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka