Ubukungu bw’Afurika buhagaze kuri tiriyali imwe n’igice z’amadolari

Imibare igaragazwa na Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD), irerekana ko ubukungu bwa Afurika buhagaze kuri tiliyari imwe n’igice z’Amadorali y’Amerika (US $1.5 Trillion), ngo ariko hakaba hari ikizere cy’uko bwazamuka mu myaka iri imbere.

Ibi ni ibyatangajwe na visi perezida wa BAD akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri iyi Banki, Ncube Mthuli, ubwo yatangaga ikiganiro k’ubukungu bw’Afurika n’icyakorwa kugirango buzamuke.

Visi perezida wa BAD akaba n'umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri iyi Banki, Ncube Mthuli.
Visi perezida wa BAD akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri iyi Banki, Ncube Mthuli.

Muri iki kiganiro cyahuje abayobozi ba za Bank nkuru z’ibihugu bitandukanye bitabiriye inama ya 149 ya BAD iri kubera hano i Kigali kuva kuri uyu wa 19/05/2014, Ncube Mthuli yavuze ko iki kigereranyo cy’ubukungu bw’Afurika cyerekana isura nziza ariko ngo hakaba hakenewe gukora byinshi kugirango bwiyongere mu myaka iri imbere.

Iyi nama yabimburiye izindi zitandukanye zizabera hano i Kigali, yari ifite insanganyamatsiko igira it: “Tracking Africa’s Growth.” Ikaba yitabiriwe n’impuguke mu by’ubukungu hirya no hino ku Isi, abashinzwe ubukungu muri BAD n’abandi.

Abitabiriye inama ya BAD yatangiye i Kigali kuri uyu wa 19/05/2014 barimo gufata impapuro bazifashisha muri iyo nama.
Abitabiriye inama ya BAD yatangiye i Kigali kuri uyu wa 19/05/2014 barimo gufata impapuro bazifashisha muri iyo nama.

Ncube Mthuli yagize ati: “Ubukungu bw’Afurika bumaze gutera intambwe igaragara, ariko haracyari byinshi bikenewe gukorwa kugira bwiyongere. Aha harimo nko kongera ingengo y’imari mu bikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi n’ibindi byinshi. Urebeye hamwe, mu minsi iri imbere ubukungu muri Afurika buzaba bugeze kuri tiriyali ebyiri (2 trillion).”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ngo intego nyamukuru y’iyi nama yahuje abayobozi ba Banki nkuru z’ibihugu by’Afurika ngo ari ukurebera hamwe ahashyirwa ingufu nko mukongera ubushobozi mu bakozi n’ibindi.

Bamwe mu bitabiriye inama ya BAD bagana mu byumba biberamo ibiganiro.
Bamwe mu bitabiriye inama ya BAD bagana mu byumba biberamo ibiganiro.

Yongeyeho ko hakiri ikibazo cy’ibarura mibare (Statistics) muri Afurika, akaba ariyo mbogamizi ikomeye ikibangamiye imikurire y’ubukungu bw’Afurika. “Kongera ubushobozi mubakozi birakenewe cyane kugirango iki kibazo gikemuke,” Ncube Mthuli.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Yousuf Murangwa, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimnishije mu kongera ubushobozi muri iki kigo, ngo ndetse n’abakozi bakomeje kongererwa ubumenyi kugirango barusheho gutanga umusaruro ushimishije.

Rimwe mu matsinda yakoze ibiganiro ku bukungu bwa Afurika.
Rimwe mu matsinda yakoze ibiganiro ku bukungu bwa Afurika.

Ati: “Nta barurishamibare nta musaruro wagaragara mu bukungu. U Rwanda rushyigikiye gahunda yo kongera ubushobozi muri iki fikorwa.”
Iyi nama irakurikirwa n’izindi zitandukanye, aho biteganyijwe ko Perezida wa BAD, Dr. Donald Kaberuka aza gutangamo ibiganiro bitandukanye.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka