Ubufatanye bw’abacuruzi nibwo buzazamura umujyi wa Nyagatare- Birasa
Perezida w’urugaga rw’abikorera mu murenge wa Nyagatare, Birasa Johnston asanga ubufatanye bw’abacuruzi aribwo buzatuma umujyi wa Nyagatare uzamuka ukarushaho gutera imbere.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 17/11/2014, nyuma y’amatora y’urugaga rw’abikorera mu murenge wa Nyagatare, abikorera bagenzi be bamaze kumugirira icyizere cyo kubayobora.

Birasa yemeza ko ari umwanya mwiza abonye wo kungurana ibitekerezo n’abacuruzi bagenzi be hagamijwe kuzamura agace bakoreramo, kuko nibatahiriza umugozi bazabasha guteza imbere umujyi wabo.
Komite yatowe igizwe n’abantu 12 mu murenge wose wa Nyagatare. Busyete Théogene, umwe mu bacuruzi, avuga ko ashimishijwe no kuba bishyiriyeho abayobozi bityo akabasaba gukora baharanira inyungu z’abacuruzi bose hagamijwe ko ubucuruzi bwabo bwatera imbere.

Muganwa Stanley, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu wakurikiranye aya matora, yasabye abatowe kuzarangwa n’ubunyangamugayo no kwegera abacuruzi bagenzi babo babashishikariza gahunda za Leta, harimo kwishyurira imisoro ku gihe no kubabumbira hamwe kuko aribwo iterambere ryihuta.
Aya matora yakozwe mu buryo buziguye aho abatora bajyaga inyuma y’abakandida, komite yatowe ikaba ifite manda y’imyaka 3. Biteganijwe ko komite yatowe mu mirenge yose izahurira ku rwego rw’akarere kuwa 18/11/2014 kugira ngo yitoremo abayobozi b’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’akarere.

SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abikorera bagomba kuzamura ingufu zabo maze bagafasha leta kuzamura iterambere bityo igihugu cyacu kigakomeza inzira cyihaye