U Rwanda rwabera urugero ibihugu bishaka gutera imbere -Lagarde
Umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF, International Monetary Fund), Christine Lagarde aravuga ko u Rwanda rwabera urugero rwiza ibindi bihugu mu kwivana ahantu habi no gutera imbere mu bukungu budaheza kandi mu gihe gito.
Ibi madame Christine Lagarde uyobora IMF yabivuze mu kiganiro yagiranye n’inzego za Leta, iz’abikorera ndetse na Sosiyete sivile, ikiganiro cyabereye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, aho ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu kuva kuwa 26 kugera kuwa 28/01/2015.
Madame Lagarde yagize ati “U Rwanda ni urugero rwiza ku bindi bihugu byose mu buryo bukwiye bwo guhangana n’amakuba, rukaba rwose rutanga isomo rikomeye mu kwivana mu bibazo no kwishakamo ibisubizo.”

Madame Lagarde uri mu Rwanda ku butumire bwa perezida Paul Kagame yashimye politiki idaheza abenegihugu ku bukungu agira ati “U Rwanda ruri kubaka ubukungu budaheza. Kuba 64% mu nteko ishinga amategeko ari abagore ni rumwe mu ngero zibigaragaza. Kugira ngo ubukungu bukomeze butere imbere, u Rwanda rukwiye gukomeza iyi politiki iteza bose imbere.”
Avuga ku bukungu bw’u Rwanda buri kuzamuka ku kigero cya 8% kuva mu myaka 10 ishize, Lagarde yatangaje ko u Rwanda ruhagaze neza ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere ndetse ko ruri ku kigero kimwe n’ibihugu bikomeye byo muri Asia biri kuzamuka vuba mu iterambere. Madame Lagarde yemeje ko abona u Rwanda nk’igihugu kihuta mu iterambere kandi gifite ubuyobozi bwiza.

Minisitiri w’imari mu Rwanda, amb Claver Gatete we yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na IMF bufite uruhare mu iterambere ry’ubukungu rigaragara mu gihugu cye. Umuyobozi wa IMF kandi yishimiye cyane kuba ariwe muyobozi wa IMF wa mbere ugeze mu Rwanda, igihugu yashimye ko gifite ibyiza byinshi n’urubuga rwiza rw’ishoramari.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
u rwanda rufite aho rwavuye naho rugeze, ibyo ntawabihakana.ariko ikibazo cy’abacitse kw’icumu rya genocide yakorewe abatutsi badahabwa ubutabera nyabwo mbona kirengagijwe nagirango mbibutse ko amateka azabagamburuza kd ntimugirengo ntitubyihorera tubibona.iki gihugu kugirango kigere aha byatwaye imbaraga harimo n’izabapfuye nk’ibitambo.ikibababaje rero nuko abasigaye bari gusuzugurwa nkaho badafitiwe umwenda.mbisubiremo AMATEKA AZABAGAMBURUZA, MUREKE KWIKOMANGA KU BITUZA NGO MWAKOZE IBI CG BIRIYA
dufite byinshi twakomeza kwigisha amahanga kandi koko tuzakomeza kugenda muri uwo murongo mwiza maze dutere imbere
dufite byinshi twakomeza kwigisha amahanga kandi koko tuzakomeza kugenda muri uwo murongo mwiza maze dutere imbere