Shyorongi: Barasaba kugezwaho amazi n’amashanyarazi
Bamwe mu baturage batuye mu midugudu yegereye umugezi wa Yanze mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo bafite ikibazo cyo kutagerwaho n’amazi n’amashanyarazi bikabaheza mu bwigunge, ku buryo hari n’imirimo imwe n’imwe batabasha gukora.
Abatuye umudugudu wa Nyarushinya bavuga ko kuba nta mazi n’amashanyarazi bafite bituma umudugudu wabo uhera mu bwigunge ndetse ngo isuku irabagora, aho usanga hari bamwe mu baturage baba basa nabi batoze abandi bagahora kwa muganga kubera indwara ziterwa no gukoresha amazi mabi nk’inzoka, n’izindi.
Ikindi bavuga ngo ni uko kutagira amashanyarazi byabahejeje mu icuraburindi kandi baturiye umujyi wa Kigali mu gihe bavuga ko akarere ka Nyarugenge bahana imbibe abagatuye bo ngo nta kibazo cy’amashanyarazi bafite.
Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwari bukwiye gushyiramo imbaraga nabo bakabasha kubona amazi n’amashanyarazi bityo nabo bakava mu bwigunge byaba na ngombwa bakabigiramo uruhare ariko bikabageraho byihuse.

Umukozi w’akarere ushinzwe amazi n’amashanyarazi mu karere ka Rulindo, Manzi Migeri Joseph, aravuga ko ubu hari imirimo n’imwe yatangiye gukorwa ku buryo abaturage bo muri iyi midugudu nabo bashonje bahishiwe bikaba bizabageraho vuba bidatinze.
Abaturage ngo bazegerezwa umuriro nabo bakishyirira mu ngo zabo. Naho ku kibazo cy’amazi cyo ngo ubuyobozi bw’akarere bwihaye gahunda ko nta muturage uzajya ajya kuvoma mu metero zirenze 500, ibi kandi ngo bikazatangira kujya mu bikorwa umwaka utaha wa 2015.
Yagize ati “Inyigo yo gukwirakwiza amazi yararangiye ariko hasigaye gukosora ubundi amazi akaba yabageraho vuba byihuse. Amashanyarazi nayo biracyari mu nzira ariko harashyirwamo imbaraga ku buryo aba baturage b’imidugudu yo mu murenge wa Shyorongi yegereye igishanga cya Yanze nayo yava mu icuraburindi byihuse”.
Aba baturage ngo basanga umuriro nuramuka ubagezeho imirimo izaboneka kuri bamwe, aho bavuga ko bazawubyaza umusaruro ku buryo bushimishije bakiteza imbere.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|