Rutsiro: Yatangiye acuruza amandazi n’imigati none ageze ku bikorwa bya miliyoni zisaga 100

Charles Bungurubwenge w’imyaka 29 aratangaza ko yatangiye acururiza abandi imigati n’amandazi ariko ubu ageze ku bikorwa bifite agaciro karenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu Bungurubwenge wavukiye mu Karere ka Nyamasheke akaba akorera ibikorwa by’ubucuruzi mu Karere ka Rutsiro, avuga ko yatangiye acururiza abandi amandazi n’imigati kuva 2004 kugeza 2006 uko ahembwe akizigamira kugeza ubwo yagejeje kuri miliyoni imwe n’igice, nibwo yahise ajya mu Karere ka Rutsiro ashinga uruganda rw’imigati n’amandazi mu mwaka wa 2007 ari naho agikorera kugeza ubu.

Bungurubwenge yubatse inzu y'amacumbi aharanira ko ikibazo cy'amacumbi cyacyemuka muri Rutsiro.
Bungurubwenge yubatse inzu y’amacumbi aharanira ko ikibazo cy’amacumbi cyacyemuka muri Rutsiro.

Bungurubwenge avuga ko nyuma yaje kugana banki akaguza amafaranga ibihumbi 500 akajya agemura imigati n’amandazi muri aka Karere ka Rutsiro, agenda yunguka aza kuguramo imodoka 2 zo mu bwoko bwa beni n’inzu yari irimo uruganda rw’imigati, ndetse aza no kugura inzu yo gucururizamo ibikoresho by’ubwubatsi n’iyo kubamo.

Agura izo modoka ngo yari atangiye gutekereza gukora ubwubatsi butandukanye kugira ngo zizamufashe muri ubwo bwubatsi ku buryo bworoshye adahenzwe akodesha imodoka n’abandi bazifite.

Ibyo amaze kugera ho byose abikesha ifuru y'imigati n'amandazi.
Ibyo amaze kugera ho byose abikesha ifuru y’imigati n’amandazi.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana 3 avuga ko ibanga ryamufashije gutera imbere ari ugukunda umurimo kuko ngo igihe cyose yakoraga afite intego yo kwikorera kandi akagisha inama abamutanze gutera imbere bityo bigatuma adapfa gukora ibyo yishakiye.

Uretse ayo mazu yaguze n’izo modoka, Bungurubwenge amaze kuzuza inzu y’amacumbi mu Karere ka Rutsiro ndetse akaba ari kubaka igorofa rizakorerwamo ubucuruzi butandukanye harimo akabari ndetse n’akabyiniro.

Ubu ari kubaka igorofa rizakorerwamo ubucuruzi nk'akabari n'akabyiniro.
Ubu ari kubaka igorofa rizakorerwamo ubucuruzi nk’akabari n’akabyiniro.

N’ubwo avuga ko ibi bikorwa byose bizaba bihagaze agaciro ka miliyoni 50 abamenyereye ibikorwa by’ubucuruzi bavuga ko bisaga miliyoni 100.

Bungurubwenge agira urubyiruko inama yo gukunda akazi no guhorana intego zibaganisha ku iterambere.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo   ( 1 )

Tukurinyuma komerezaho

Murwanashyaka yanditse ku itariki ya: 11-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka