Rutsiro: Ubuyobozi bugiye kwita ku musaza wafatanyije n’Inkotanyi urugamba rwo kwibohora

Mahatane Yeremiya w’imyaka 81 y’amavuko utuye mu kagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro arizezwa n’ubuyobozi guhabwa ubufasha burimo amafaranga y’inkunga atangwa muri gahunda ya VUP, nyuma yo gusanga imibereho ye itari myiza nyamara yaragize akamaro igihe yafatanyaga n’Inkotanyi mu rugamba rwo kwibohora.

Mahatane uzwi cyane mu bijyanye n’ubuvuzi gakondo, yafungiwe muri gereza ya Ruhengeri imyaka ine. Inkotanyi zarahateye mu myaka ya za 90 zifunguza abari bahafungiye kugira ngo bajye kuzifasha, uwo musaza ahita ajyana na zo abana na zo mu rugano mu birunga mu gihe kingana n’amezi atanu.

Nyuma y’ayo mezi atanu, Inkotanyi ngo zahise zimwohereza i Bugande kugira ngo ajye gufasha abantu bakuru bari yo mu bijyanye na politiki. Ageze i Bugande impunzi yahasanze zamutoreye kuziyobora no gushaka imisanzu muri izo mpunzi n’ibikoresho byo ku rugamba akomeza kubifatanya no kuvura, ari na ko yigisha ibijyanye n’ubuvuzi abakobwa batari bashoboye kujya ku rugamba.

Ngo kuvura akoresheje imiti gakondo yari yarabyigiye ahitwa ku Mugonero mu karere ka Karongi abyigishijwe n’abazungu. Mu kwa munani mu 1994 ni bwo yagarutse mu Rwanda abanza kuba i Nyagatare, nyuma y’imyaka ibiri agaruka aho yari atuye mbere mu karere ka Rutsiro.

Imibereho ye muri iki gihe ngo ntabwo imeze neza kuko yakomeje kubaho acuruza, ariko ibyo yacuruzaga abajura baramutera byose barabitwara.

Muri iyi minsi acumbikiwe n’umugore uhungutse vuba avuye muri Congo. Mahatane ababazwa n’uko uwo mugore amucunaguza kubera ko amucumbikiye muri ako kazu yiyubakiye kandi ngo nta n’icyo amumariye.

Uyu musaza ubuyobozi bwamwemereye ko akwiye guhabwa agaciro no kubaho neza nk'umuntu wagize uruhare mu kubohora igihugu.
Uyu musaza ubuyobozi bwamwemereye ko akwiye guhabwa agaciro no kubaho neza nk’umuntu wagize uruhare mu kubohora igihugu.

Hirya no hino mu gihugu hasanzwe hari gahunda zo gufasha abatishoboye zirimo gahunda ya Girinka ndetse na VUP. Mahatane avuga ko mu gace atuyemo izo gahunda zombi zihaba, ariko ngo ntabwo abona uko yitabira inama zo gutoranya abagomba guhabwa ubwo bufasha kubera ko akunze kuba aryamye mu rugo kubera uburwayi, bigatuma adashyirwa ku rutonde.

Ashyira mu majwi na bamwe mu bashinzwe kwemeza urwo rutonde ko babanza gusaba ruswa ushaka ko barumushyiraho, kandi we nta bintu afite byo gutanga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango, Zirimwabagabo Jean Damascène, avuga ko uwo musaza amuzi kandi ko agiye kumukurikiranira hafi mu buryo bw’umwihariko.

Ngo mu kwezi kwa gatanu muri uyu mwaka hari abandi bantu bashya bazajya ku rutonde rw’abakuze batishoboye bazajya bahabwa amafaranga ya VUP, uwo musaza rero na we ngo bazamuzirikana ku buryo bazamushyiramo. Umuntu ngo bamugenera amafaranga bitewe n’umuryango afite uko ungana. Umuntu umwe ngo hari igihe bamuha ibihumbi 75 ariko akayafata mu byiciro bitatu.

Zirimwabagabo uyobora akagari ka Ruhingo avuga ko uwo musaza atagize amahirwe yo gushyirwa ku rutonde rw’abagomba gufashwa na gahunda ya Girinka cyangwa VUP mbere kubera ko ngo hari igihe bikorerwa mu nama kandi we akaba ngo atarakundaga kuzitabira kubera uburwayi n’izabukuru, ariko kuri iyi nshuro noneho ngo bazamwibuka.

Ikindi ngo ni uko ayo mafaranga yo muri VUP ari yo yamugirira akamaro cyane kuruta guhabwa inka kuko bigaragara ko kuyorora byamugora.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 6 )

uyu musaza nafashwe hatabanje gutegereza ziriya nzira zose kuko ,arisaziye,abanyamadini na district nibamuhe icyo yirira umwanya agifite ubuzima,

claude yanditse ku itariki ya: 1-04-2014  →  Musubize

rwose ni byiza kuba uyumusaza agiye gusaza yituwe ineza yagiriye abanyarwanda kuruhare rwe uko rungana kose.
yabaye umuntu wumugabo kuba yafashe icyo cyemezo.

RUBAYIZA SYLVESTRE yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

Abantu tukiri bato rwose tujye dufasha abantu nkabo batagira ubitaho nyamara baragize uruhare mukutuzanira amahoro.Rwose harebwe icyakorwa abone aho kuba bityo abanyarwanda dukomeze twiheshe agaciro.

Damascene yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

ahubwo bamuhe ubufasha kandi ntago kumurenge babura ubufasha bamuha naho gutegereza vup igihe izazira ndumva nubundi ntacyo muramumarira ese uretseko yakoze akazi keza ubundi naho yaba ntacyo yakoze ntimwamuha ubufasha ubwo umurenge ubuze amabati 25 akagari kakamuha ibiti abaturage bakamuha umuganda ariko akabona aho yikinga adacunagujwe kandi yarihaye uwo muyobozi ndabona atari intore intore ishaka inzira no mumahwa yinzitane nakore uko ashoboye amubonere icumbi akore ubuvugizi kumurenge kandi bizakunda ndabizi

ngweso yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

ahubwo bamuhe ubufasha kandi ntago kumurenge babura ubufasha bamuha naho gutegereza vup igihe izazira ndumva nubundi ntacyo muramumarira ese uretseko yakoze akazi keza ubundi naho yaba ntacyo yakoze ntimwamuha ubufasha ubwo umurenge ubuze amabati 25 akagari kakamuha ibiti abaturage bakamuha umuganda ariko akabona aho yikinga adacunagujwe kandi yarihaye uwo muyobozi ndabona atari intore intore ishaka inzira no mumahwa yinzitane nakore uko ashoboye amubonere icumbi akore ubuvugizi kumurenge kandi bizakunda ndabizi

ngweso yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

abantu nkaba ntibakatubaneho nabi kandi baragize umumaro kuri twese

fabien yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka